Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro yatangaje ko yafasha abagabo bane bashakishwaga bakekwaho icyaha cy’ubujura nyuma y’uko abaturage bo muri aka karere bagaragaje ko bamaze iminsi bibasiwe n’abajura.
Ibi byatangajwe ku wa 8 Ukwakira 2025, aho polisi yavuze ko abafashwe ari abo mu Murenge wa Masaka, Akagari ka Rusheshe.
Aba bagabo bafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo gutobora inzu z’abantu bakiba ibikoresho byo mu nzu, gutega abantu bakabambura ibyo bafite, kwiba amatungo y’abaturage, n’ibindi.
Ni nyuma y’uko abaturage bagaragaje ko bugarijwe n’abajura babatega batashye bakabambura ibyo bafite, abandi bagasanga inzu zabo bazitoboye, ibyatumye polisi itangira ibikorwa byo gushaka abihishe inyuma y’ibyo bikorwa by’ubujura.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abaturage batangiye amakuru ku gihe ndetse n’inzego z’ibanze zabafashije muri iki gikorwa avuga ko abishora mu bikorwa by’ubujura ntaho bazahungira.
Ati “Nta bwihisho bazabona muri iki gihugu, abajura bumva ko bazatungwa n’ibyo abandi biyuhiye akuya ntabwo bizabahira kuko inzego z’umutekano zifatanije n’inzego z’ibanze n’abaturage babahagurukiye.”
Abo bagabo uko ari 4 bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Masaka, ndetse polisi yavuze ko igikomeje ibikorwa byo gushakisha abandi bose bahungabanya ituze ry’abaturage.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

