Ukuri ku ifoto y’umukozi wa Croix Rouge yakwirakwiriye ku mbuga asa n’uhana nimero n’umukinnyi w’amagare

Entertainment Sports

Kimwe mu bikomeje guherekeza Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali, ni amafoto atandukanye yo muri iri rushanwa.

Imwe mu yarikoroje ni iyafashwe na B&B Fm Kigali, umukinnyi umwe afite telefoni mu ntoki ahagaze aganira n’umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda.

Benshi mu bayibonye bakomeje kuyigarukaho cyane bagaragaza ko uyu mukinnyi yasabaga nimero uyu mukobwa ngo bazakomeze kumenyana byisumbuyeho.

Croix Rouge y’u Rwanda yanditse ku rubuga rwa X ivuga ko ibyavuzwe n’abantu atari ukuri ahubwo uyu mukozi wayo yamufashaga uyu mukinnyi ibijyanye na interineti.

Ati “Ibikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bahereye kuri iyi foto ntibifite aho bihuriye n’ukuri. Umukorerabushake wa Croix Rouge Rwanda wafotowe asobanura ko umukinnyi yagize ikibazo cy’igare rye abura uko avugana na bagenzi be. Hariya yasabaga ubufasha bwa interineti.”

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *