Umunyamakuru wa Siporo, Musangamfura Christian Lorenzo, wari umaze igihe mu Rwego rw’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), akaba yari amaze kubaka izina kuri Radio Rwanda, yerekeje kuri SK FM.
Lorenzo yari amaze iminsi atumvikana kuri Radio Rwanda na Magic FM nyuma yo guhagarikwa amezi abiri n’ubuyobozi bwa RBA kubera kugirana ikibazo na mugenzi we Rugaju Reagan.
SK FM yari imaze igihe icungira hafi Lorenzo dore ko yamwifuje no muri Mutarama, uyu musore agasezera, ariko RBA ikitambika bikaba ngombwa ko akomeza gukora kuri Radio Rwanda na Magic FM yajyaga yumvikanaho.
Lorenzo yatangiriye umwuga w’itangazamakuru kuri RC Musanze aho yaje kuva yerekeza kuri Fine FM icyakora ntiyahamara iminsi kuko yahise yerekeza kuri Radio Rwanda, aha na ho ahava ajya kuri Radio 10 mbere y’uko ahava agasubira kuri Radio Rwanda ku nshuro ya kabiri.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

