Lt Gen Kabandana yitabye imana

Lt Gen Innocent Kabandana wakoze inshingano zitandukanye mu ngabo z’u Rwanda, RDF, akaba yaranayoboye inzego z’umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, amakuru aravuga ko yitabye Imana aguye muri Turkia aho yari amaze igihe yivuriza. Igisirikare cy’u Rwanda ntikiremeza urupfu rwa Gen Kabandana ariko abantu ba hafi y’umuryango we bahamije ko yitabye Imana. Gen […]

Continue Reading

Ruhango: Umusore yatemye nyina, avuga ko yamwitiranyije na satani

Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Ruhango, yatemye nyina w’imyaka isaga 70, amukomeretsa ahantu hatandukanye, yiregura avuga ko yari yamwitiranyije na satani. Uyu musore yabanaga na nyina mu Mudugudu wa Karehe, Akagari ka Bunyogombe, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango. Mu gitondo cyo ku wa 4 Nzeri nibwo uyu musore yatemye nyina amukomeretsa […]

Continue Reading

Imirongo y’umuhondo iri gushushanywa mu masangano y’imihanda ya Kigali isobanuye iki?

Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko imirongo y’umuhondo iri gushushanywa mu masangano y’imihanda ya Kigali igamije kwibutsa abatwara ibinyabiziga ko batemerewe kuyihagararamo. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yasobanuye ko iyo mirongo y’umuhondo ubu yamaze gushushanywa mu isangano ry’ahazwi nka Rwandex n’irya Gishushu ariko bizagera no mu yandi masangano atandukanye y’Umujyi wa Kigali. ACP […]

Continue Reading

Umusirikare udafite ubuzima bwiza ntashobora kurinda igihugu- Maj Gen Vincent Nyakarundi

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yifatanyije n’abasirikare bo muri Brigade ya 503 ibariza muri Diviziyo ya Kabiri, mu rugendo rw’imyitozo rwabereye mu Karere ka Musanze, aho yabibukije ko umusirikare udafite ubuzima bwiza adashobora kurinda u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda.   Urugendo rw’ibilomterero 26 aba basirikare bakoze, rwatangiriye mu Kigo cya gisirikare cya […]

Continue Reading

Bugesera: Umusore yiyahuye kubera umukobwa bakundanaga yamwanze

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 18 wo mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Ririma, mu Karere ka Bugesera, yiyahuye anyweye ibinini by’imbeba nyuma y’uko umukobwa bakundanaga amwanze. Uyu musore yabanje guhamagara umukobwa bakundanaga amubwira ko namwanga yiyahura, umukobwa amubwira ko ntakindi amwangira usibye ingeso y’ubujura agira ko naramuka ayiretse bazakomezanya. Umwe mu […]

Continue Reading

FARDC yagaragaje ko idafite ububasha kuri Wazalendo

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko nta bubasha gifite ku ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo rishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi. Byatangajwe n’Umuvugizi wa FARDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, kuri uyu wa 6 Nzeri 2025 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa kirebana n’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC. Ishami […]

Continue Reading

Perezida Kagame yakiriye Jean Todt wa Loni na Michel Yeoh wamamaye muri filimi

Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 6 Nzeri 2025 yakiriye intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano wo mu muhanda, Jean Todt, n’umukinnyi wa filimi w’icyamamare, Michelle Yeoh Todt. Todt na Yeoh usanzwe anamenyekanisha ibikorwa by’ishami rya Loni rishinzwe ibikorwa by’iterambere (UNDP) baje mu Rwanda mu muhango wo kwita abana b’ingagi amazina […]

Continue Reading

Amajyepfo: Inama y’Igihugu y’Abagore yagaragaje ko kutagira mudasobwa bidindiza imikorere yabo

Abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu tugari n’imirenge yo mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko kutagira mudasobwa ari imwe mu mbogamizi zizitira imikorere yabo. Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo yabereye i Kibeho, mu Karere ka Nyaruguru. Depite Mukabalisa Gérmaine yatunguwe n’uburyo imihigo y’intara igaragaza ibikorwa by’abagore byakozwe […]

Continue Reading

Musanze: Kubera ubusinzi bw’umugore we bwatumye mutwarasibo yiyahura

Uwihayimana Samuel w’imyaka 43, wari usanzwe ari Mutwarasibo mu Mudugudu wa Bannyisuka, mu Karere ka Musanze, bikekwa ko yiyahuye kubera ubusinzi bw’umugore we, nk’uko urwandiko yasize rubigaragaza. Amakuru avuga ko abaturage bo mu Mudugudu wa Bannyisuka, Akagari ka Nyarubuye, mu Murenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze basanze uwari Mutwarasibo wabo yapfuye bikekwa ko yiyahuye. […]

Continue Reading

Minisitiri Jimmy Gasore yatangaje icyateye izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yagaragaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda byiyongereye bitewe n’impinduka zabaye ku isoko mpuzamahanga. Yabigarutseho mu Kiganiro na Televiziyo Rwanda aho yasobanuraga impinduka zabayeho mu biciro by’ibikomoka kuri peteroli bishya byatangiye gukurikizwa kuri uyu wa 6 Nzeri 2025 nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye abaturage […]

Continue Reading

NESA yasabye ababyeyi kubahiriza gahunda y’ingendo z’abanyeshuri

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyasabye ababyeyi kubahiriza igihe cyo gusubiza abana ku mashuri ndetse no kubahiriza gahunda y’ingendo z’abanyeshuri hagendewe ku turere bigamo, kugira ngo abana bazabone umwanya wo kwitegura amasomo. Ibi byatangajwe ku wa 5 Nzeri 2025, ubwo icyiciro cya mbere cy’abanyeshuri cyatangiraga gusubira ku mashuri. Icyi cyiciro cya mbere cyagiye […]

Continue Reading