M23 yungutse abarwanyi bashya barenga 7000

Umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangaje ko wungutse abarwanyi bashya 7.437 bari bamaze amezi atandatu batorezwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Umuhango wo kwinjiza aba barwanyi mu gisirikare witabiriwe n’umuyobozi w’ihuriro AFC, Corneille Nangaa Yobeluo, n’umuyobozi w’abarwanyi ba M23, Gen Maj […]

Continue Reading

Abishimiye urupfu rwa Charlie Kirk bari guhigwa bukware

Nyuma y’urupfu rw’Umunyamerika Charlie kirk, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ko bishimiye urupfu rwe, bari guhigishwa uruhindu. Charlie Kirk wamenyekanye nk’impirimbanyi y’intekerezo zishingiye ku gusubiza Amerika uko yahoze wanashinze umuryango wa Turning Point USA, yishwe arashwe ku wa 10 Nzeri 2025. Uyu wari inshuti ikomeye ya Perezida Donald Trump, yishwe ubwo yari ari gutanga […]

Continue Reading

Walikale: M23 yasubije inyuma abarwanyi ba Wazalendo

Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wasubije inyuma abarwanyi b’ihuriro rya Wazalendo bashakaga kuwukura mu birindiro ufite ku Musozi wa Bueni muri Teritwari ya Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ibyo byabaye mu mirwamo ikomeye yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ku itariki 13 ku musoza wa Bueni uri […]

Continue Reading

Gakenke: Polisi yafunze batandatu bacukuraga gasegereti na colta binyuranyije n’amategeko n’ababaguriraga

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gakenke yafunze abantu batandatu bafatiwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya gasegereti na colta mu buryo butemewe n’amategeko, mu Mugezi wa Rutumba, bakaba bafunganwe n’abandi batatu bakekwaho kuyagura. Aba bose bafashwe mu rukererera rwo kuri iki Cyumweru, tariki 14 Nzeri 2025, mu Murenge wa Ruli, mu Kagari ka Jango. Umuvugizi […]

Continue Reading

Kigali: Abapangayi barashinja ba nyir’inzu kubazamuriraho ibiciro uko bishakiye

Iyo uganiriye n’abakodesha inzu zo guturamo (abapangayi) mu bice bitandukanye cyane cyane abo mu Mujyi wa Kigali, bakubwira ko babangamiwe na ba nyir’inzu bahora babongeza amafaranga y’ubukode mu buryo budasobanutse, nta n’ikintu bavuguruye ku nzu ngo ibe yasizwe n’irangi ise neza kurushaho. Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE dukesha iyi nkuru, bavuga […]

Continue Reading

Ruhango: Bafatiwe mu cyuho bakekwaho kwiba ihene, umwe aricwa

Abagabo babiri bafatiwe mu cyuho bari gucukura inzu ngo bibe ihene, maze bene urugo batabaye barashyamirana maze umwe muri mu bakekwaho ubujura arakubitwa cyane bimuviramo urupfu. Byabaye mu rukerera rwo ku wa 13 Nzeri 2025, mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Tambwe, mu Mudugudu wa Ruduha, aho urugo rw’uwitwa Uwineza Providence w’imyaka […]

Continue Reading

RCS yasubije abavuga ko bafite ababo bagifunze bararangije ibihano

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rusaba abafite ababo bari mu magororero kujya bagana ubuyobozi bw’ayo magororero bukabereka amakuru ari muri dosiye z’abantu babo bari mu magororero kuko ari uburenganzira bwabo kumenya ayo makuru. Byatangarijwe ku Igororero rya Rusizi ku wa 6 Nzeli 2025, ubwo Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi yari yasuye iri […]

Continue Reading

Kigali: Abagaragaye bakomeretsa umukobwa bafashwe

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abasore babiri biyongera ku wundi umwe bagaragaye mu mashusho batema umuturage mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bakoresheje umuhoro. Ibi yabitangaje mu ijoro ryo ku wa 12 Nzeri 2025, nyuma y’uko mu masaha ya mu gitondo yari yataye muri yombi umwe muri abo basore bagaragaye […]

Continue Reading

U Rwanda mu bihugu byatoye bishyigikira ubwigenge bwa Palestine

U Rwanda ruri mu bihugu byatoye bishyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye ugena ko Abanya-Israel n’Abanye-Palestine bagabanywa ubutaka bubahoza mu makimbirane, buri gihugu kikagira ubwigenge. Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nzeri 2025 nibwo ibihugu biri mu Muryango w’Abibumbye byatoye bishyigikira amahame yiswe aya New York (New York Declaration). Aya mahame agizwe n’amapaji arindwi […]

Continue Reading

Papa Léon XIV yasabye abepisikopi kudahishira abihayimana bijandika mu by’ihohotera rishingiye ku gitsina

Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, yasabye abepisikopi bashya guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorwa n’abihayimana, aho kubakingira ikibaba. Ni itangazo ryasohowe na Vatican, kuri uyu wa 12 Nzeri 2025. Mu myaka ishize ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikozwe n’abihayimana bo muri Kiliziya Gatolika byakunze kugaragara hirya no hino ku Isi. […]

Continue Reading