Uvira: Brig Gen Mwaku Mbuluku wa FARDC yapfuye

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyatangaje ko umuyobozi w’akarere ka gisirikare ka 33, Brig Gen. Mwaku Mbuluku Daniel yapfuye. Umuvugizi w’iki gisirikare, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, yasobanuye ko uyu musirikare yagize ikibazo cy’ubuzima, apfa kuri uyu wa 12 Nzeri 2025 ubwo yihutishirizwaga mu bitaro bikuru bya Uvira. Gen Maj Ekenge yasobanuye ko […]

Continue Reading

Perezida Kagame na Emir wa Qatar baganiriye ku mahoro n’umubano w’ibihugu byombi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025, Lusail Palace mu Murwa Mukuru wa Qatar Doha, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Emir w’icyo gihugu Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani. Ni ibiganiro byibanze ku mubano ushingiye ku bushuti hagati y’ibihugu byombi, uburyo bwo kuwuteza imbere mu nzego zitandukanye, […]

Continue Reading

Leta ya RDC na AFC/M23 byumvikanye ku buryo bwo kurekura imfungwa

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 riburwanya byumvikanye ku buryo bwo kurekura imfungwa za buri ruhande, bibifashijwemo na Leta ya Qatar. Aya makuru yemejwe n’umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, kuri uyu wa 12 Nzeri 2025, agaragaza ko ari intambwe nziza iganisha impande zombi ku […]

Continue Reading

Leta ya RDC yasubijwe amafaranga yari yaranyerejwe na Mutamba

Rawbank yamenyesheje Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusesa imanza rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko yamaze kohereza kuri konte ya Leta miliyoni 19 z’Amadolari zari zaranyerejwe na Constant Mutamba Tungunga wabaye Minisitiri w’Ubutabera. Aya makuru agaragara mu ibaruwa abanyamategeko b’iyi banki bandikiye uyu Mushinjacyaha, Firmin Mvonde Mambu, tariki ya 5 Nzeri 2025, ishingiye ku mwanzuro […]

Continue Reading

Green Amayaga yagabanyije toni zirenga 600 000 z’ibyuka bihumanya ikirere

Icyerekezo cy’u Rwanda ni ukugabanya ibyuka bihumanya ikirere ku kigero cya 38% by’ibyuka bihumanya ikirere bitarenze muri 2030, ni mu gihe Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) gitangaza ko kugeza ubu umushinga wa Green Amayaga umaze kugabanya toni 625 000 z’imyuka ihumanya ikirere. REMA ivuga ko Umushinga Green Amayaga wari warihaye intego yo kuzatera ibiti […]

Continue Reading

Nyarugenge: Polisi iri guhigisha uruhindu abasore bagaragaye bakomeretsa umukobwa

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iri gushakisha abasore batatu bagaragaraye mu mashusho bakubita bakanakomeretsa umukobwa mu Murenge wa Nyarugenge. Ibyo byabereye mu Kagari ka Rwampara talik ya 11 Nzeri 2025. Amashusho yashyizwe hanze n’uwiyita Kazungu Kaboss kuri X watabazaga inzego za Polisi n’Ubugenzacyaha, agaragaza abasore batatu barimo n’ufite umuhoro bari gukupita umukobwa yaryamye hasi. Bigera […]

Continue Reading

Nyamasheke: Ababuriye ababo mu mpanuka y’urukuta bijejwe impozamarira

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko ikigo cyakoreshaga abakozi bagwiriwe n’urukuta bubaka urugomero rwa Nyirahindwe ya mbere gifite ubwishingizi, bityo ko Leta izakora ubuvugizi imiryango yabo ikabona impozamarira. Yabitangaje ku wa 11 Nzeri 2025, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura imirambo umunani y’abakozi bagwiriwe n’urukuta. Ni abakozi bari mu mirimo yo kubaka urugomero […]

Continue Reading

MININFRA yijeje gukemura burundu ibura ry’amazi mu myaka 2

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) yatangaje ko mu myaka ibiri iri imbere ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Rwanda kizaba cyakemutse burundu, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali no mu tundi turere twibasiwe n’iki kibazo mu gihe cy’impeshyi. Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri 2025, […]

Continue Reading

U Rwanda rwamaganye ibitero bya Isiraheli muri Qatar

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye bidasubirwaho ibitero Isiraheli yagabye i Doha, muri Qatar ku ya 9 Nzeri 2025, ihumuriza Leta ya Qatar kubera urupfu rw’abakozi bayo, ndetse n’imiryango yabuze ababo. Nk’uko bigaragara mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze, yashimangiye ko kurenga ku bushake ku mahame shingiro y’imibanire y’ibihugu biteza akaga kandi bihangayikisha, ndetse bikaganisha Isi […]

Continue Reading