Minisitiri Amb Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Zimbabwe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Nduhungirehe Olivier yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Zimbabwe, Prof. Dr. Amon Murwira, uri i Kigali mu nama ya Komisiyo y’Ubutwererane hagati y’u Rwanda na Zimbabwe. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko abayobozi bombi baganiriye nyuma y’amasezerano yagiye asinywa n’ingendo z’abayobozi b’ibihugu byombi. Abaminisitiri bombi bagiranye ibiganiro kuri uyu wa […]

Continue Reading

Igihembwe cya mbere cya 2025 gisize EAC yungutse miliyoni zisaga 800 $

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) watangaje ko wungutse miliyoni zisaga 800 $ mu gihembwe cya mbere cya 2025, nyuma y’aho ibyoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 47%. Ibiro bikuru bya EAC byatangaje ko habonetse umusaruro ushimishije w’ubucuruzi bwo hanze y’uyu Muryango, aho mu gihembwe cya mbere cya 2025 wabonye asaga miliyoni 800 $, ugereranyije n’igihombo cya miliyari […]

Continue Reading

FDLR na FARDC byagabye ibitero ku Banyamulenge

Umutwe wa MRDP – Twirwaneho watangaje ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa FDLR byagabye ibitero ku Banyamulenge batuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Mu cyumweru gishize, Twirwaneho yatangaje ko hari abarwanyi ba FDLR bari gutorezwa mu Burundi kugira ngo bifatanye na FARDC, Ingabo z’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo mu kugaba […]

Continue Reading

Abayobozi bibukijwe ko inama zidakwiye kudindiza serivise baha abaturage

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze ko inama z’akazi baba barimo zidakwiye kudindiza serivisi baha abaturage. Ni mu gihe hakiri abaturage bavuga ko hari serivisi babona bitinze abandi ntibazihabwe. Ahatangirwa serivisi mu nzego z’ibanze zitandukanye mu Mujyi wa Kigali, haba mu tugari no mu mirenge, benshi mu baturage usanga bagaragaza kutanyurwa n’imitangire y’izo serivisi […]

Continue Reading

Kubona visa y’Amerika bigiye kujya bisaba ingwate

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zigiye kujya zisaba abanyamahanga bo mu bihugu bimwe na bimwe gutanga ingwate ya 15.000$ kuri visa z’ubukerarugendo cyangwa se z’ubucuruzi. Iyi gahunda yatangajwe ku wa 5 Nyakanga 2025 nk’imwe mu ngamba za Perezida Donald Trump zo gukumira abimukira barenze igihe bemerewe kuba muri Amerika n’abandi badafite ibyangombwa. Biteganyijwe […]

Continue Reading

Polisi y’u Rwanda irizeza umutekano usesuye w’abantu n’ibintu muri Expo

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko Polisi itari mu Imurikagurisha mpuzamahanga (Expo 2025) nk’abagiye kumurika ibikorwa, ahubwo bahari kugira ngo bacunge umutekano w’abantu n’ibintu, bimakaze umudendezo n’umutuzo. Ni bimwe mu byo umuvugizi wa Polisi yavuze ku wa Kabiri tariki 5 Kanama 2025, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imurikagurisha ririmo kubera i Kigali […]

Continue Reading

Arenga miliyari 5 Frw ashobora guhagama abananiwe gusobanurira PAC irengero ryayo

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yasabye Minisiteri y’Ubutabera gusaba Ubushinjacyaha gukurikirana arenga miliyari 5 Frw yagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2023/2024 ko yakoreshejwe mu buryo budasobanutse. Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa 5 Kanama 2025, ubwo Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta, PAC, yagezaga raporo yayo y’isesengura yakoze kuri […]

Continue Reading
NIDA

EXPO 2025: NIDA yegereje abaturage serivisi z’indangamuntu koranabuhanga

Mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’u Rwanda rya 2025, kimwe mu byagaragaje umwihariko ni serivisi z’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Irangamuntu (NIDA), cyitabiriye kigamije kwegera abaturage no kubaha serivisi z’indangamuntu koranabuhanga. Bamwe mu bitabiriye EXPO 2025 bashimye cyane ko muri uyu mwaka haje ibigo byinshi bitanga serivisi zitandukanye, ariko by’umwihariko bakavuga ko NIDA yabanyuze kuko yabahaye amahirwe yo kubona […]

Continue Reading

U Rwanda rwasabiye inkunga ibihugu bidakora ku nyanja bicyiyubaka

Guverinoma y’u Rwanda yasabye Umuryango Mpuzamahanga gushyigikira urugendo rw’ibihugu bidakora ku nyanja bikiri mu nzira y’amajyambere, rwo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga. Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Sebahizi Prudence, yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Gatatu ihuza ibihugu bidakora ku nyanja bikiri mu nzira y’Amajyambere. Iyo nama y’Umuryango w’Abibumbye yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma […]

Continue Reading

RDF yafunze aba ofisiye babiri n’abasivile 20

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko Ubushinjacyaha bwa gisirikare bukurikiranye mu butabera aba ofisiye babiri ba RDF hamwe n’abasivile 20, bakurikiranyweho ibyaha bakekwaho bakoranye n’abo ba ofisiye. Aba bose bafunzwe by’agateganyo n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare ku byaha bakekwaho birimo ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe. Ibyaha […]

Continue Reading

Gervais Ndirakobuca wari Minisitiri w’Intebe yagizwe Perezida wa Sena y’u Burundi

Gervais Ndirakobuca wari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi kuva muri Nzeri 2022, kuri uyu wa 5 Kanama 2025 yatorewe kuba Perezida mushya wa Sena y’iki gihugu. Ndirakobuca uri mu basenateri babiri baherutse gutorerwa guhagararira ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu ntara ya Bujumbura, yatowe ku majwi 100%. Générose Ngendanganya yatorewe kuba Visi Perezida wa mbere wa […]

Continue Reading