NIDA

EXPO 2025: NIDA yegereje abaturage serivisi z’indangamuntu koranabuhanga

NEWS

Mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’u Rwanda rya 2025, kimwe mu byagaragaje umwihariko ni serivisi z’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Irangamuntu (NIDA), cyitabiriye kigamije kwegera abaturage no kubaha serivisi z’indangamuntu koranabuhanga.

Bamwe mu bitabiriye EXPO 2025 bashimye cyane ko muri uyu mwaka haje ibigo byinshi bitanga serivisi zitandukanye, ariko by’umwihariko bakavuga ko NIDA yabanyuze kuko yabahaye amahirwe yo kubona serivisi z’ingenzi batagombye kujya mu biro byayo bisanzwe.

Baratsikimba Pasiteri, umwe mu bitabiriye EXPO, yavuze ko bishimiye kubona NIDA iri hafi y’abaturage muri iri murikagurisha.

Ati:“Twagize umugisha hazamo na NIDA ikora indangamuntu, bivuze ko harimo kwegereza abaturage serivisi. Ubusanzwe byasabaga kujya ku biro bya NIDA, ariko hano byoroshye kandi byihuse.”

Uwera Irene, ukora ubucuruzi bw’ibyakorewe mu Rwanda, na we yashimangiye ko serivisi za NIDA muri EXPO ari igisubizo cyiza ku baturage.

Ati:“Nagize amahirwe yo kubona gahunda y’irangamuntu ya NIDA hano muri EXPO, kandi twarabikunze cyane kuko bitari bisanzwe. Ni byiza kubona serivisi nk’izi zikorera ahantu abantu benshi babasha kuzigana.”

Abitabiriye EXPO bavuze ko iri murikagurisha ribahaye uburyo bwo kumenya amakuru ku ndangamuntu koranabuhanga no kuyisaba cyangwa kuyivugurura, bityo bikagabanya ingendo ndende n’imvune.

EXPO 2025, iri kuba ku nshuro ya 28 kuva ku wa 29 Nyakanga kugeza ku ya 17 Kanama 2025, yitabiriwe n’ibigo bisaga 480 biturutse mu bihugu 30, harimo n’u Rwanda. Ku NIDA, iyi yari amahirwe yo gusobanurira abaturage gahunda nshya z’indangamuntu koranabuhanga no kubagezaho serivisi mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *