Umujyi wa Kigali watangaje ko umuhanda Kimisagara-Nyamirambo uri kubakwamo ibiraro byatumye hafungwa ibice bibiri byawo.
Itangazo ryasohotse ku wa 29 Kanama 2025 rigaragaza ko “Hazafungwa ibice bibiri by’umuhanda KN 20 Ave hagati ya KN 201 St na KN 418 St (umuhanda w’amabuye uzamuka Kabusunzu).”
Uyu muhanda wafunzwe kuva saa Sita z’ijoro ku wa Gatanu tariki ya 29 Kanama 2025 kugeza ku Cyumweru, tariki ya 31 Kanama 2025 saa Sita z’ijoro.
Mu gitondo cyo kuri uyu 30 Kanama 2025, imodoka zicukura ahagomba kujya ibi biraro zari zatangiye kuhacukura ku buryo ntaho imodoka ivuye Kimisagara ijya i Nyamirambo cyangwa yabona inyura.
Ahacukuwe hagiye gushyirwa ikiraro hamwe ni hepfo y’umuhanda w’amabuye ugana kwa Mutwe mu gihe ikindi gishyirwa haruguru, uzamutse nko muri metero 150 uvuye ku muhanda ujya kwa Mutwe.
Itangazo riti “imodoka zisanzwe zikoresha uyu muhanda wa KN 20 Ave, zizakoresha indi nzira ya KN 418 St – KN 193 St (Umuhanda w’amabuye unyura Kabusunzu), hamwe na KN 210 St – KN 112 St (Imihanda mishya ya kaburimbo yubatswe mu Gitega).”
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

