USA yahagaritse Visa 6 000 z’abanyeshuri bashakaga kwigayo

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yimye abanyeshuri barenga 6 000 ibyangombwa (Visa) by’abanyeshuri bashakaga kwigayo, kubera kurenga ku mategeko ya Amerika no kuguma muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. BBC yatangaje ko abenshi barebwa n’icyo cyemezo bakurikirwanyweho ibyaha bishingiye kugutwara ibinyabiziga binyuranyije n’amategeko, ihohoterwa no gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba. Ni icyemezo […]

Continue Reading

Hamenyekanye igihe gupima imyuka ihumanya ku binyabiziga bizatangirira

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA, cyatangaje ko gupima imyotsi y’ibinyabiziga bizatangira ku mugaragaro tariki 25 Kanama 2025 mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kurwanya ihumana ry’umwuka duhumeka. Iki cyemezo cyo gupima imyotsi y’ibinyabiziga cyaje nyuma y’uko ibipimo by’umwuka abantu bahumeka mu Rwanda, bikomeje kugaragaza ko wanduye, ibintu bigira ingaruka ku buzima bw’abantu cyane cyane ku izamuka […]

Continue Reading

Perezida Trump na Zelensky bemeje ko bagiranye ibiganiro byubaka

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na mugenzi we wa Ukraine Volodymyr Zelensky bavuze ko ibiganiro biganisha ku kurangiza intambara bahanganyemo n’u Burusiya bagiranye ku wa 18 Kanama 2025, byari byiza cyane kurusha ibindi byose byabayeho. Ibyo biganiro byitabiriwe n’abandi bayobozi b’i Burayi, Trump yababwiye ingamba z’umutekano nyuma ahamagara Perezida w’u Burusiya […]

Continue Reading

Bujumbura: Undi mupolisi mukuru arafunzwe

Col Havyarimana Jean Bosco uyobora Polisi muri Komini Nyabikere mu yahoze ari Intara ya Karuzi, afungiwe i Bujumbura kubera uruhare rukomeye akekwaho mu iyicarubozo no kuburirwa irengero k’umuturage. Uyu muturage witwa Daniel Ndimuminwe yatawe muri yombi n’abapolisi bari bayobowe na Col Havyarimana tariki ya 11 Kanama 2025, azira kubura amafaranga y’Amarundi 1000 yo kwishyura ifunguro […]

Continue Reading

Serge Atikossie yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa Rwanda

Bank of Africa Rwanda yatangaje ko Serge Atikossie yagizwe umuyobozi mukuru wayo, asimbuye Vincent Istasse. Iki cyemezo cya Bank of Africa Rwanda cyatangajwe mu cyumweru gishize. Yavuze ko izo mpinduka zigaragaza intambwe ikomeye banki ikomeje gutera mu gushimangira intego yayo yo guharanira gutanga serivisi z’indashyikirwa mu by’imari, ndetse no gutanga umusanzu mu guhanga udushya nk’uko […]

Continue Reading

Kamonyi: Abantu 8 bakekwaho urupfu rw’umusore batawe muri yombi

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi yatangaje ko yataye muri yombi abantu umunani bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umusore w’imyaka 24, bakanakomeretsa mugenzi we wundi w’imyaka 18. Urupfu rw’uyu rwamenyekanya ku wa 16 Kanama 2025 mu masaha y’ijoro, rubereye mu Mudugudu wa Nombe, Akagari ka Nyagishubi, Umurenge wa Nyarubaka, rukomotse ku rugomo yakorewe n’abasore ubwo […]

Continue Reading

Guverineri Somo wa Kivu y’Amajyaruguru wahunze Goma yasubiranyemo n’abadepite

Umwuka mubi watutumbye hagati ya Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru washyizweho n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Evariste Kakule Somo, n’abadepite bo ku rwego rw’intara, bapfa umushahara. Aba badepite tariki ya 15 Kanama 2025 banditse ibaruwa, bagaragaza ko abakozi bo muri iyi ntara bamaze amezi atatu badahembwa, bashinja Guverineri Kakule kubigiramo uruhare. Guverineri Kakule […]

Continue Reading

Ni iyihe mpamvu yatumye Perezida Ruto agena uhagarariye Kenya i Goma?

Kenya yagaragaje ko impamvu Perezida Dr. William Samoei Ruto, yagennye uhagarariye inyungu zayo mu Mujyi wa Goma bidasobanuye ko azatangira izo nshingano hatabayeho kuganiriza ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Byagarutsweho mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa 18 Kanama 2025. Byari biturutse ku kuba ku wa 15 Kanama ubwo Perezida Ruto yagenaga abahagararira […]

Continue Reading

Abasirikare bashya b’u Rwanda bakiriwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Umuyobozi w’Ingabo ziri mu bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudan y’Epfo (UNMISS) muri Leta ya Upper Nile, Maj Gen Nakul B. Rayamajhi, yakiriye ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri ubwo butumwa mu Mujyi wa Malakal. Aba basirikare babarizwa muri Batayo ya Kabiri y’Ingabo z’u Rwanda bakaba bayobowe na Lt Col Robert Rwagihungu bakiriwe ku wa 18 Kanama […]

Continue Reading

Kayonza: Umusaza w’imyaka 65 aracyekwaho gusambanya umwuzukuru we w’imyaka Umunani

Umusaza wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rukara w’imyaka 65 akekwaho gusambanya umwuzukuru we w’imyaka umunani. Abaturanyi b’uwo musaza bagaragaje ko batewe agahinda n’ibyakozwe na we bagasaba ko hakoreshwa imbaraga agashakishwa kuko nyuma yo kubikora atongeye kugaragara. Ibyo byabereye mu Mudugu wa Kabari I, akagari ka Rwimishinya, mu Murenge wa Rukara. Umugore w’uwo […]

Continue Reading