Abaturage batuye mu mujyi wa Goma bari guhungira mu Rwanda

Abaturage batuye mu mujyi wa Goma bavuga ko bafite ubwoba bw’ imirwano isatira uyu mujyi nyuma y’ uko abarwanyi ba M23 bivuzwe ko binjiye mu mujyi wa Sake uri ku birometero 27 uvuye mu mujyi wa Goma. Abanyamakuru bakorera mu mujyi wa Goma yavuze ko abarwanyi ba M23 binjiye muri Sake mu masaha ya saa […]

Continue Reading

Mu nkambi ya Mahama Gaz yatwitse inzu y’Impunzi

Inkongi yatewe n’iturika rya Gaz mu nkambi ya Mahama, iherereye mu karere ka Kirehe, mu Burasirazuba bw’u Rwanda, yahitanye umunye-Congo witwa Pengele Jean Kamate.  Iyi nkongi yabaye ku mugoroba wo kuwa mbere w’iki cyumweru, yadutse ubwo icupa rya gaz ryaturikaga . Pengele Jean Kamate yari atuye Mahama I, Umudugudu wa 1, umuryango wa 7/a akaba yakoraga […]

Continue Reading

Perezida Trump yateguje u Burusiya ibihano

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko ashobora gufatira u Burusiya ibihano mu gihe bwakwanga kugirana ibiganiro na Ukraine, bigamije guhagarika intambara. Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 22 Mutarama 2025, Trump yabajijwe niba mu gihe Perezida Vladimir Putin yakwanga ibiganiro by’u Burusiya na Ukraine, bitatuma Amerika ibufatira ibindi […]

Continue Reading

Polisi yarashe Abasore babiri Abakurikiranwaga ku cyaha cyo kwica Mukandekezi

Abasore babiri bari mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko bo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save, barashwe n’Umupolisi ubwo yabatahuraga aho bari bihishe nyuma yo gufata ku ngufu no kwica urubozo Mukandekezi Clementine; babonye bagiye gutabwa muri yombi, barwanya Umupolisi wari ubaguye gitumo. Abo basore bishe Mukandekezi w’imyaka 28 y’amavuko wo mu Karere ka […]

Continue Reading

Congo yabujije ingendo z’amato mato mu Kivu

Ubutegetsi bwa gisirikare muri Kivu ya Ruguru bwabijije urujya n’uruza rw’amato mato akoresha ikiyaga cya Kivu, bwavuze ko ari ku bw’impamvu z’umutekano muke “mu nkengero za Goma”. Bigaragara ko umujyi wa Goma uzengurutswe n’inyeshyamba za AFC/M23 mu mpande hafi ya zose, kuva muri Nyiragongo, Masisi na Minova inyeshyamba ziherutse gufata. Itangazo ry’Umuyobozi w’intara ya Kivu […]

Continue Reading

Abajyanama b’ubuzima bagiye gushyirwa mu bakoresha Muganga SACCO

Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, yatangaje ko Abajyanama b’Ubuzima bagenerwa agahimbazamusyi kabarwa mu mafaranga kandi kakanyuzwa mu makoperative babarizwamo. Ibi ngo nibyo byatumye hatekerezwa uko Abajyanama b’Ubuzima bashyirwa mu Muganga Sacco nka koperative isanzwe ibarizwamo abakora mu rwego rw’ubuzima. Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana avuga ko Abajyanama b’Ubuzima bahabwa ishimwe (umushahara) buri gihembwe nyuma yo gusuzuma raporo […]

Continue Reading

Hafashwe batanu bahinduye urugo aho gusengera binyuranyije n’amategeko

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) n’Akarere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mutarama 2025, beretse itangazamakuru abantu batanu bafashwe basenga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bafashwe basengera mu rugo rw’umwe muri bo bari barahinduye urusengero, ku Cyumweru tariki ya 19 Mutarama, rwari ruteraniyemo abagera kuri 20. Umuvugizi wa […]

Continue Reading

Muhanga: Ntaganzwa wishe umugore we yagejejwe imbere y’ubushinjacyaha

Ntaganzwa Emmanuel uregwa n’ubushinjacyaha icyaha cyo kwica umugore we Mukashyaka Anathalie yasabiwe igihano cyo gufungwa burundu. Icyo gihano yagisabiwe mu iburanisha ryabereye mu ruhame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Mutarama 2025 mu Kagali ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga, aho Ntaganzwa Emmanuel yari asanzwe atuye, ubushinjacyaha bukaba burega Ntaganzwa […]

Continue Reading

Mozambique: Mondlane utavuga rumwe n’ubutegetsi yemeye gukorana na Perezida Chapo

Umuyobozi w’ishyaka PODEMOS ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwo muri Mozambique, Venâncio Mondlane, yatangaje ko yiteguye gukorana na Leta iyobowe na Perezida Daniel Chapo. Mondlane yavuze ko yakwemera gukorana n’ubuyobozi buriho mu gihe bwakwemera ibyo asaba kugira ngo amahoro muri iki gihugu cyaranzwe n’imvururu nyuma y’amatora ya Perezida yabaye tariki 9 Ukwakira 2024. Uyu munyapolitiki yamaganye intsinzi […]

Continue Reading

Musenyeri Mugisha Samuel yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel, weguye ku buyobozi bwa Diosezi ya Shyira, Itorero rya Angilikani mu Rwanda. Akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri k’ubuyobozi. Afungiwe kuri Station ya RIB ya Remera mu gihe iperereza ku byaha aregwa rikomeje.

Continue Reading