Nyanza: Abantu 19 batawe muri yombi

Abatuye mu Karere ka Nyanza by’umwihariko mu Murenge wa Kibirizi wafatiwemo abantu 19 bakekwaho guhungabanya umutekano, bavuga ko bashimira Polisi ikomeje kubakiza abajura kuko bari basigaye bataha kare batinya guhura n’abajura. Abo 19 b’igitsina gabo, bakekwaho ibyaha birimo no gukoresha ibiyobyabwenge, Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo yabafatiye mu mukwabo mu rukerera rwo kuri uyu wa […]

Continue Reading

Ibiza byishe abantu 48 mu mezi atatu -MINEMA

Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) ivuga ko ibiza biterwa n’imvura yaguye kuva mu kwezi kwa Nzeri kugeza mu kwezi k’Ugushyingo byahitanye abantu 48 hakomereka 149. MINEMA  ivuga ko mu bapfuye,  babiri bahitanywe n’inkongi y’umuriro, umwe ahitanwa n’umwuzure abandi 30 bakubitwa n’inkuba naho 13 baguye mu birombe, umwe ahitanwa n’imvura naho umwe ahitanwa n’inkubi y’umuyaga. Imvura […]

Continue Reading

UNESCO yemeje ubusabe bw’u Rwanda bwo kwinjiza Intore mu murage w’isi

Umuryango w’Abibumbye binyuze muri UNESCO wemeje ubusabe bw’u Rwanda bwo kwinjiza Intore mu murage w’isi, abahanga mu muco n’amateka bagaragaza ko guhamiriza kw’intore gukubiyemo umuco w’u Rwanda ukaba umwihariko utasanga ahandi ku isi. Intore zibumbatiye amateka n’umuco by’u Rwanda, uku guhamiriza kwabagaho nyuma yo kwiga byinshi mu itorere ry’igihugu. Intore Masamba agira ati “Narahamirije bihagije, […]

Continue Reading

Patrick Gihana agiye kumurika igitabo cye yise”Humura mwana”

  Nyuma yo kumenyekana mu ruhando rwa muzika, Umuhanzi Patrick Gihana yamaze kwinjira mu rwego rw’ abanditsi, aho mu mins itarambiranye agiye kumurika igitabo gikozwe mu buryo bw’ inkuru ishushanyije yise”Humura Mwana”. Mu kiganiro n’ ikinyamakuru  RWANDANEWS24, uyu muhanzi avuga ati”  Nyuma yo kwandika igitabo “Humura Mwana” nk’ inkuru yigisha cyane cyane ABANA amateka mabi […]

Continue Reading

Muri DRC hadutse icyorezo cy’amayobera kimaze kwica abasaga 70

Minisiteri y’ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ivuga ko abantu nibura 79 bishwe n’indwara itaramenyekana iteza ibimenyetso bimeze nk’iby’ibicurane, yadutse mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’icyo gihugu. Mu itangazo yasohoye ku rubuga nkoranyambaga X, minisiteri y’ubuzima ivuga ko iyo ndwara yamenyekanye guhera ku itariki ya 24 Ukwakira (10) uyu mwaka, benshi mu bo imaze kwica […]

Continue Reading

Guverinoma y’u Bufaransa yegujwe

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yatoye icyemezo cyo gutakariza icyizere Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Michel Barnier nyuma y’amezi atatu gusa agiye kuri uwo mwanya. Iki cyemezo cyatowe kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024, ku bw’iganze bw’abagize Inteko Ishinga Amategeko 331 kuri 557. Ni icyemezo kibayeho bwa mbere mu myaka 60 ishize. Ikinyamakuru […]

Continue Reading

RIB yerekanye abagabo biyandikishagaho ubutaka butari ubwabo

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abagabo batatu bari mu mugambi wo kwiyandikishaho ubutaka barangiza bakabugurisha ku buryo bw’uburiganya. Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira yavuze ko bafashwe ku itariki 28 Ugushyingo 2024. Bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB Rusororo mu Karere ka Gasabo kugira ngo dosiye yabo itunganywe izashyikirizwe ubushinjacyaha. RIB itangaza ko bakurikiranyweho ibyaha bitatu […]

Continue Reading

RDC yavuze ko igiye gutangira kwica abakatirwa igihano cy’urupfu

Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yatangaje ko abakatirwa igihano cy’urupfu baratangira kujya bicwa mu gihe cya vuba. Ubu butumwa yabutanze kuri uyu wa 3 Ukuboza 2024, ubwo yagaragazaga uburemere bw’ibyaha urubyiruko rwibumbiye mu mutwe wa Kuluna rukomeje gukorera mu mujyi wa Kinshasa no mu yindi. Minisitiri Mutamba yagize ati “Ba […]

Continue Reading

RURA igiye gutangiza igerageza ry’ibiciro bijyanye n’indeshyo y’ingendo

Urwego rw’lgihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ko guhera ku itariki ya 04 Ukuboza 2024, hazatangira igerageza ku buryo ibiciro byahuzwa n’uburebure bw’ingendo mu Mujyi wa Kigali. RURA ikomeza isobanura ko bizahera by’umwihariko ku bakora ingendo mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, bikazatangizwa ejo ku itariki ya […]

Continue Reading

Nyamasheke: Umusirikare ukekwaho kwica arashe abaturage batanu yatangiye kuburana

Urukiko rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha mu ruhame, urubanza ruregwamo Sergeant Minani Gervais, ukekwaho kurasa abaturage batanu mu Karere ka Nyamasheke. Kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ukuboza 2024 i Nyamasheke, Urukiko rwa gisirikare rurimo kuburanisha mu ruhame umusirikare witwa Sgt Minani Gervais ukurikiranyweho icyaha cyo kurasa abaturage 5 mu Karere ka Nyamasheke batanu bakitaba Imana. […]

Continue Reading

Nyanza: Umukobwa nyuma yo guha umusore amafaranga ibihumbi 400 yiyahuye nyuma yuko uyu musore adashaka ko babana

Umukobwa wo mu Karere ka Nyanza birakekwa ko yahaye umusore ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto amafaranga angana n’ibihumbi 400 Frw none bikaba byamunaniye kwiyakira, kuba uyu musore adashaka ko babana. Byabereye mu Mudugudu wa Kabona mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza. Abatuye muri kariya gace bavuze […]

Continue Reading