Perezida Joe Biden yababariye umuhungu we

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yababariye umuhungu we, Robert Hunter Biden, wari warahamijwe ibyaha bifitanye isano n’imbunda yaguze mu buryo bunyuranyije n’amategeko hamwe n’icyo kudatanga imisoro ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge. Perezida Joe Biden yakoresheje ububasha ahabwa n’amategeko ababarira umuhungu we Robert Hunter Biden Joe Biden mu ijoro ryo ku itariki ya […]

Continue Reading

Rubavu: Yafatanywe ibilo birenga 50 by’urumogi

Umugabo w’imyaka 31 y’amavuko yafatiwe mu Karere ka Rubavu, afite ibilo 57 by’urumogi yari atwaye mu modoka aruvanye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Yafatiwe mu Mudugudu wa Kivu, Akagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi, n’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 30 […]

Continue Reading

Ibiganiro hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Uganda (UPDF) zashyize umukono ku myanzuro y’ibiganiro zari zimazemo iminsi itatu, ijyanye no kongera imbaraga mu gukumira ibishobora guhungabanya umutekano wo ku mipaka ihuza ibihugu byombi. Ni amasezerano basinyanye tariki 30 Ugushyingo 2023, ubwo hasozwaga iyo nama nyunguranabitekerezo yari imaze iminsi itatu ibera mu Karere ka Musanze, aho yari igamije […]

Continue Reading

Abantu bashya 9 bandura VIH/SIDA ku munsi mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko virusi itera SIDA igihari abantu badakwiye kwirara, kuko abantu 9 bashya bandura iyo virusi ku munsi, bakaba biganjemo urubyiruko. Ibi byatangajwe kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, wizihirijwe mu Karere ka Rubavu. Kwizihiza uwo munsi bifite insanganyamatsiko igira […]

Continue Reading

Kigali: Imodoka yaguye hejuru y’inzu

Ku mugoroba wo ku itariki 30 Ugushyingo 2024 nibwo bamwe mu baturage b’i Remera mu Mujyi wa Kigali, batunguwe no kubona imodoka hejuru y’inzu, nk’uko ababibonye babitangaje. Umusore umwe yagize ati ‟Ibi bintu byabaye mpari, umuseriveri wa Hoteli bamusabye gusohora imodoka, mu gihe ari kuyisohora, niba yikanze ko feri yahindutse umuriro, twagiye kubona tubona imodoka […]

Continue Reading