Nyamasheke: Abagizi ba nabi batemye inka y’umuturage iri mu kiraro

Ntamunoza Francine, utuye mu Mudugudu wa Gabiro, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Shangi, mu Karere ka Nyamasheke, yahuye n’ibyago ubwo yabyukaga ku wa Mbere tariki ya 16 Nzeri 2024, agasanga inka ye yatemwe n’abataramenyekana mu buryo buteye urujijo. Abo bagizi ba nabi basanze inka mu kiraro bakayica umurizo ndetse bakanayitema umutsi w’akaguru, bikayibuza guhaguruka. Ibintu […]

Continue Reading

Nyamasheke: Inzu y’abitegura gusezerana yafashwe n’inkongi

Nsengiyumva Elias, w’imyaka 33, n’umugore we biteguraga gusezerana imbere y’amategeko ku wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2024, bararirira mu myotsi nyuma y’uko inzu yabo yafashwe n’inkongi y’umuriro ku wa Mbere tariki ya 16 Nzeri, ibyo bari batunze byose bikakongoka. Ntagatifu yabuze byinshi mu byari bikenewe mu bukwe bwe ariko yiyemeje ko azakomeza gahunda yo […]

Continue Reading

Menya Inzira bicamo kugira ngo Padiri abe Umwepisikopi

Tariki ya 12 Kanama 2024, Papa Francis yagize Padiri Ntagungira Jean Bosco Musenyeri wa Diyosezi ya Butare, asimbura Musenyeri Philippe Rukamba wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka myinshi ayobora iyi diyosezi. Ntagungira Jean Bosco wari usanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis muri Arikidiyosezi ya Kigali, yatangaje ko inshingano zo kuba umwepisikopi zisaba […]

Continue Reading

Nyabihu: Abaturage barashinja Gitifu kubarira amafaranga ya Mituweli

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kintarure, Umurenge wa Shyira, mu Karere ka Nyabihu, barataka bavuga ko Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Akagari yabo yanze kubishyurira ubwisungane mu kwivuza (Mitiweli) kandi baramuhaye amafaranga y’ubwisungane ngo abishyurire. Aba baturage, basaga 30, bavuga ko Umunyamabanga Nshingabikorwa yabijeje kubishyurira ubwisungane binyuze mu ikoranabuhanga, ariko ngo kuva muri Kamena 2024 kugeza […]

Continue Reading

Abaforomo bari kwigishwa kubungabunga ibimenyetso bya gihanga ku bahohotewe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye n’izindi nzego rwatangiye icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa ku baforormo n’abaforomokazi 94 bo mu bitaro by’uturere agamije kubafasha kugira ubumenyi bwimbitse ku kubungabunga ibimenyetso bya gihanga ku bahohotewe bikoreshwa mu butabera. Ni amahugurwa y’iminsi itanu ari kubera i Kigali ku Kicaro cya Polisi kuva kuri uyu wa 16 Nzeri. Ari […]

Continue Reading

Rusizi: Bibye inkoko 5 bafatwa bamaze gukarangamo 4 batangiye kuzirya

Ndikumana Ignace w’imyaka 15 na Ishimwe Roberto wa 18 batawe muri yombi bafatanywe inyama z’inkoko 4 bari bamaze gukaranga batangiye kuzirya, mu nkoko 5 bari bavuye kwiba ku muturanyi wabo mu Mudugudu wa Kabirizi, Akagari ka Gahinga, Umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahinga, Munyaneza Théogène yavuze ko aba basore […]

Continue Reading

RBC Yemeje Ko Mu Rwanda abagaragayeho Mpox barakize bose

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyemeje ko abarwayi bose bari barwaye icyorezo cy’ubushita bw’inkende (Mpox) mu Rwanda bamaze gukira. Ubuyobozi bw’icyo kigo bwabitangaje ku wa 15 Nzeri 2024, mu kiganiro “Urubuga rw’Itangazamakuru” cyaciye kuri Isango Star TV. Niyingabira Mahoro Julien, umuyobozi ushinzwe isakazabutumwa muri RBC, yatangaje ko abarwayi bane bari barwaye Mpox bamaze gukira ndetse basezerewe […]

Continue Reading

Rusizi: Muganga akurikiranweho gufata ku ngufu umunyeshuri wari ugiye kwivuza

Umuforomo w’imyaka 29 wo mu karere ka Rusizi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa w’imyaka 19 wari uje kwisuzumisha ku Kigo Nderabuzima cya Nyakabuye. Byabereye mu Mudugudu wa Mpoga, Akagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi ku wa 15 Nzeli 2024. Uyu mukobwa wiga […]

Continue Reading

Rusizi: Afungiwe gukubita se ishoka mu mutwe

Habimana Ephraim w’imyaka 26, afungiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Nkombo mu Karere ka Rusizi, akurikiranyweho gukubita se umubyara, Mburanyi Augustin, ishoka mu mutwe amwitiranyije n’idayimoni. Uyu musore, utuye mu Mudugudu wa Nyabintare, Akagari ka Rwenje, Umurenge wa Nkombo, avuga ko se amutera abadayimoni, bigatuma akora amakosa atiyumvamo. Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka […]

Continue Reading

Nyamasheke: Pariki ya Nyungwe yafashwe n’inkongi y’umuriro

Igice cya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe  kiri mu bilometero birenga 10 uvuye aho iyi pariki itangirira cyafashwe n’inkongi y’umuriro ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024. Igice cyafashwe n’inkongi giherereye mu Mudugudu wa Gacyamo, Akagari ka Save, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke winjiramo rwagati. Abaturage bahise batabara ndetse bagerageza uko bishoboka […]

Continue Reading