Umusirikare wa Congo yarasiwe ku mupaka wa RDC n’u Rwanda

Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yarashwe n’abagenzi be ahasiga ubuzima, ubwo yageragezaga kwambuka umupaka wa Congo n’u Rwanda, ahazwi nko kuri Borne ya 12 mu Kagari ka Busigari, Umurenge wa Cyanzarwe, mu Karere ka Rubavu. Iyi nsanganya yabaye mu masaha ya saa tatu z’ijoro ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri. Ubuyobozi […]

Continue Reading

Muhanga: Umugabo yatewe icyuma na mugenzi we birakekwa ko bapfaga amafaranga

Mu mujyi wa Muhanga, mu Murenge wa Nyamabuye, hari ibyabaye mu ijoro ryacyeye bikomeje gutera impungenge nyuma y’uko umugabo witwa Ndizihiwe Jean de la Paix uzwi ku izina rya Fils akomerekeje mugenzi we Maniraguha Donat. Uru rugomo rwabereye mu Kagali ka Remera, Umudugudu wa Gasenyi, ahagana saa yine z’ijoro. Nk’uko Ndayambaje Evode, nyiri akabari muri […]

Continue Reading

Nyamasheke: Yatawe muri yombi akekwaho gutwika hegitari 15 za Nyungwe

Umukandara wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu gice cy’Imidugudu ya Karambo na Gituntu, mu Kagari ka Rugali, Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke, waherukaga gufatwa n’inkongi y’umuriro yahitanye hegitari zigera kuri 15. Iyi nkongi yabaye ku Cyumweru tariki ya 15 Nzeri, gusa umuriro wabashije kuzimwa ku wa Mbere tariki 16 Nzeri. Abaturage bahurijwe hamwe ngo […]

Continue Reading

Perezida Ndayishimiye na ba Jenerali be baba bari mu myiteguro idasanzwe y’intambara

Amakuru aturuka i Burundi aravuga ko muri iki gihugu hari kongerwa umubare w’abasirikare mu buryo budasanzwe, ibica amarenga y’uko iki gihugu cyaba kiri mu myiteguro idasanzwe y’intambara. Iby’aya makuru byamenyekanye nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize Perezida Evariste Ndayishimiye yahuriye mu nama ya rwihishwa na bamwe mu bajenerali bakomeye mu gisirikare cy’u Burundi. Ni inama […]

Continue Reading

IRMCT yemeje ko RDC yasabye kwakira Abanyarwanda bahamijwe Jenoside yakorewe Abatutsi bari muri Niger

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwemeje ko rwakiriye icyifuzo cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) cyo kwakira Abanyarwanda batandatu bahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari muri Niger nyuma yo kurangiza ibihano byabo. Ibi biremejwe n’ibarura IRMCT yamenyeshejwe, ryanditswe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Niger ku ya 22 […]

Continue Reading

Abitwaje intwaro bagabye igitero ku kigo cya gisirikare

Abayobozi b’igisirikare cya Mali batangaje ko baburijemo igitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare i Bamako nyuma yuko abantu bitwaje intwaro bagerageje gushaka kwigarurira umujyi. Kuri uyu wa Kabiri, ingabo z’iki gihugu zatangaje ko zirimo gucunga umutekano neza kandi ziri kugenzura umurwa mukuru nyuma yo kurwanya abitwaje intwaro  bateye ikigo cya gisrikare i Bamako. Ikigo cya […]

Continue Reading

U Rwanda rwasabye RDC kureka kwihisha

Guverinoma y’u Rwanda yatunguwe n’uburyo “Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yigaramye ibaruwa yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,” ikaba yari iri mu nzego zizewe zirimo n’iz’Umuryango w’Abibumbye. RDC yasabye Igihugu cya Niger guha uburenganzira Ali Illiassou Dicko bwo kuvuganira inyungu z’Abanyarwanda batandatu cyakiriye boherejwe n’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT). Abo […]

Continue Reading

RIB Yerekanye abagabo bakekwaho kwiba imodoka

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru agatsiko k’abantu batandatu bakekwaho kwiba imodoka. Izi modoka zari zimaze kwibwa zigera ku enye zasubijwe banyirazo nyuma yo gukurwa mu ntara zitandukanye. Nk’uko byatangajwe na Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi wa RIB, aba bantu babaga barakodesheje imodoka, hanyuma bagahimba […]

Continue Reading

Ministiri w’Uburezi Nsengimana yahererekanyije ububasha na Twagirayezu asimbuye

Minisitiri w’Uburezi mushya, Nsengimana Joseph yahererekanyije ububasha na Twagirayezu Gaspard asimbuye kuri uwo mwanya. Ni umuhango witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri y’Uburezi (MINEDUC), Irere Claudette n’abayobozi bakuru b’ibigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Uburezi. Minisitiri Joseph Nsengima yagizwe Minisitiri w’Uburezi yari asanzwe ari  Umuyobozi w’Ikigo  gishinzwe guteza imbere uburezi kuri bose binyuze mu ikoranabuhanga ( Mastercard Foundation). […]

Continue Reading

Inkuru itangaje y’umugabo wabonye PhD afite Imyaka 21 ubu akaba ataka ubushomeri

Tathagat Avatar Tulsi yarangije amashuri ye afite imyaka 9, ahabwa impamyabumenyi ya BSc muri Patna Science College afite imyaka 11, kandi yarangije MSc (Master of Science) afite imyaka 12. Yabonye impamyabumenyi ya PhD afite imyaka 21, ndetse aba umwarimu muri IIT Mumbai. Nyamara, ubu ahanganye n’ikibazo cy’ubushomeri. Tathagat Avatar Tulsi azwi nk’umwana w’umuhanga, ni umushakashatsi uzwi […]

Continue Reading