Yafatiwe i Musanze nyuma yo kwiba sebuja agera kuri miliyoni 23 Frw i Kigali

Mu Karere ka Musanze, Polisi y’u Rwanda yafashe umusore w’imyaka 24 y’amavuko, ucyekwaho kwiba umukoresha we amadolari y’Amerika $17,200, agera kuri miliyoni 23 z’amafaranga y’u Rwanda. Yafatiwe mu cyuho ku wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024, agifite amwe muri ayo madolari n’amafaranga y’u Rwanda (Frw) 2,200, nyuma yo gukekwaho icyaha cyo kwiba umukoresha we […]

Continue Reading

Muhanga: Yafatiwe mu cyuho afite urumogi

Ndungutse Jean Baptiste yafatanywe urumogi yacuruzaga ku gicamunsi cyo kuri uyi wa Kane tariki ya 19 Nzeri ari mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya III, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga, arangira ubuyobozi umuntu urumuha ngo arucuruze. Uyu mugabo uvuka mu Mudugu wa Nyarucyamu ya I, mu Kagari ka Gahogo, yafatanywe udupfunyika tune […]

Continue Reading

Ibyihebe byatwitse indege ya Perezida wa Mali

Mali ikomeje kwibasirwa n’uruhererekane rw’ibitero by’iterabwoba, aho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2024, habaye igitero gikomeye cyagabwe ku kigo gitangirwamo imyitozo y’abapolisi kabuhariwe, kigahitana abapolisi bari ku ikosi. Iki gitero cyanateje igihombo gikomeye, harimo gutwika indege ya Perezida wa Mali n’izindi ndege za gisirikare. Kugeza ubu, Guverinoma ya Mali ntiratangaza imibare y’abishwe […]

Continue Reading

Polisi yavuze icyateye impanuka yahitanye abanyeshuri i Nyamasheke

Polisi y’Igihugu, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda ryasobanuye ko impanuka y’imidoka yari itwaye abanyeshuri bavaga ku ishuri, babiri bakahasiga ubuzima, yatewe n’uko umushoferi yikanze uwatwaraga igare maze imodoka ikarenga umuhanda. Ni impanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024, mu Murenge wa Ruharambuga w’Akarere ka Nyamasheke. Umuvugizi wa […]

Continue Reading

U Rwanda rwabimburiye ibihugu by’Afurika gutanga inkingo za Mpox

Minisiteri y’Ubuzima yatangiye gutanga urukingo rwa Mpox ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora kwa muganga, abakora mu mahoteli n’ibindi byiciro byibasirwa cyane na Monkey Pox (Mpox). U Rwanda rubaye urwa mbere rwatangiye gutanga urukingo rwa Mpox muri Afurika, aho rwahereye kuri ibyo byiciro byihariye byibasiwe kurusha ibindi. Ubuyobozi bw’Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara […]

Continue Reading

Kaminuza y’u Rwanda igiye gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 8,000

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko tariki ya 25 Ukwakira 2024, izatanga impamyabumenyi ku nshuro ya 10, ku banyeshuri hafi 8000 barangije amasomo mu byiciro bitandukanye. Ibi birori bizabera muri sitade y’ishami rya Kaminuza riherereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Mu itangazo, Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwavuze ko abanyeshuri bazahabwa impamyabumenyi bize amasomo […]

Continue Reading

Mukabalisa wayoboye umutwe wa badepite na Ndangiza batorewe guhagararira imitwe ya Politiki muri Sena

Mukabalisa Donatille wahoze ayoboraga Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda na Ndangiza Hadija wari usanzwe ari muri Sena  batorewe kuba Abasenateri bahagarariye imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda. Mu matora yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri, asize aba bombi batorewe  guhagararira Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda mu gihe abandi babiri bazatorwa […]

Continue Reading

Nyarugenge: Yatawe muri yombi acyekwaho kwiba moto akayihindurira Plaque

Mu Karere ka Nyarugenge, Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo w’imyaka 38 y’amavuko ukekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS, ndetse akayihindurira nimero iranga ikinyabiziga (plaque). Uyu mugabo, umukanishi, yafatiwe iwe mu rugo mu Mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Kamuhoza, Umurenge wa Kimisagara ku mugoroba wo ku wa 17 Nzeri 2024. Umuvugizi wa […]

Continue Reading

Gatsibo: Umubyeyi Aratabariza abana be 3 avuje indwara z’amayobera imyaka 4

Umubyeyi witwa Mageza Esidarasi utuye mu Mudugudu wa Gakiri, Akagari ka Bukomane, Umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo aratabariza abana be amaze imyaka ine avuza indwara z’amayobera, ubushobozi bukaba bwaramushiranye. Avuga ko yavuje bana kuva barwara ariko aho bigeze ubushobozi bwamushiranye kuko kubona imiti ari ikibazo ndetse no kubona itike imuzana ku bitaro bya […]

Continue Reading

Centrafrique: Umwuka mubi hagati y’Abacanshuro ba Wagner n’Abanyarwanda

Amakuru aturuka muri Repubulika ya Centrafrique aravuga ko umwuka utifashe neza hagati y’umutwe w’abacanshuro wa Wagner n’Abanyarwanda, bijyanye no kuba abarwanyi b’uriya mutwe batishimiye umubano wa hafi ukomeje kurangwa hagati ya ba Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda. Kuva mu Ukuboza 2020, u Rwanda rufite ingabo muri Centrafrique mu […]

Continue Reading