Gatsibo: Abafite amikoro bagiye kujya bashyingura mu irimbi ryabo

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yatangaje ko mu Mujyi wa Kabarore hamaze kugurwa ubutaka bugenewe irimbi rusange rizakoreshwa na rwiyemezamirimo, hagashyingurwamo abaturage bafite amikoro. Iri rimbi rya kijyambere ryashyizweho nyuma y’ubusabe bw’abaturage bifuza gukorerwa imva zifite ubwiza bujyanye n’amikoro yabo. Mu Mujyi wa Kabarore, abafite amikoro bazajya bishyura amafaranga hagati ya 300,000 na 500,000 […]

Continue Reading

MINEDUC yabagarutse ku bakosoye ibizamini bya Leta batarabona insimburamubyizi zabo

Mu kiganiro ‘Dusangire Ijambo’ cya Radio Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yagarutse ku kibazo cy’insimburamubyizi z’abarimu bakosoye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange, n’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2023/2024. Yatangaje ko nubwo amafaranga y’insimburamubyizi ataratangwa hose, biri […]

Continue Reading

Umugabo w’imyaka 55 yarohamamye mu kivu arapfa agiye kwiba isambaza

Majyambere Fabien w’imyaka 55, wari utuye mu Kagari ka Rugali, Umurenge wa Macuka mu Karere ka Nyamasheke, yazindutse ajya kuroba isambaza bitemewe n’amategeko, isaha yatahiragaho bamutegereje baramubura, batangira kumushakisha basanga yapfiriye mu Kivu, umutego utemewe yakoreshaga umwizingiyeho. Umunyamabanga Nshibgwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Macuba, Uwidutije Samuel,yavuze ko umugore w’uwo mugabo yababwiye ko yabyutse saa kumi n’igice […]

Continue Reading

Gen Muhoozi ateganya kongera guhura na Gen Tshiwewe wa RDC vuba

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umujyanama wihariye wa Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa byihariye bya gisirikare, Gen Muhoozi Kainerugaba, ateganya guhura mu gihe cya vuba na mugenzi we wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Christian Tshiwewe Songesha. Aya makuru yatangajwe na Gen Muhoozi kuri uyu wa 20 Nzeri 2024, asobanura ko we […]

Continue Reading

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Angola

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024, yagiranye ikiganiro kuri telefoni na mugenzi we wa Angola, João Lourenço. Ni ibiganiro byibanze ku biganiro byabereye i Launda mu murwa mukuru wa Angola, byo gushakira amahoro ndetse no kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi […]

Continue Reading

Gen Muhoozi yavuze ko nyuma ya Perezida Museveni nta musivili uzayobora Uganda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko nta musivili uzayobora iki gihugu nyuma ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Ibi yabivuze abinyujije ku rubuga rwe rwa X (yahoze yitwa Twitter) mu butumwa bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2024. Mu butumwa bwe, Gen Kainerugaba yavuze ko inzego z’umutekano z’igihugu […]

Continue Reading

Ubushinjacyaha bwasabiye Mugimba Jean Baptiste igifungo cya burundu

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ubujurire guhanisha, Mugimba Jean Baptiste, wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya CDR, igifungo cya burundu bitewe n’uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho. Mugimba Jean Baptiste, yahamijwe n’Urukiko Rukuru, Urugerero ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka gucura umugambi wo gukora Jenoside no kuba icyitso mu cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yahise ajuririra icyo gihano asaba ko yagirwa […]

Continue Reading

Myugariro wa Gasogi United yatumijweho na RIB mbere yo guhura na Rayon Sports

Umukinnyi ukina inyuma iburyo mu ikipe ya Gasogi United, Nshimiyimana Marc Govin, yatumijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo yisobanure ku birego ashinjwa. Ibaruwa yatumijweho Nshimiyimana Govin yari iteganya ko yitaba RIB ya Kanombe ku wa Gatanu tariki ya 20 Nzeri 2024 saa tatu n’igice za mu gitondo. Amakuru atangwa na IGIHE dukesha iyi nkuru […]

Continue Reading

Musanze: Abantu bahishe amasura batemye umusaza w’imyaka 77

Hakizimana Alphonse, umusaza wo mu murenge wa Muko, Akarere ka Musanze, yasanzwe yakomerekejwe bikomeye nyuma yo gutemwa n’abantu bataramenyekana. Uyu musaza w’imyaka y’igikwerere, wari ubayeho wenyine, yatemwe ku wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri 2024, aho yasanzwe mu nzu ye iri mu mudugudu wa Kabusunzu, akagari ka Cyivugiza. Nk’uko amakuru atangwa n’ubuyobozi abivuga, Hakizimana yabaga […]

Continue Reading

U Rwanda na Singapore byavuguruye amasezerano akuraho gusoresha kabiri

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Singapore bongeye gushyira umukono ku masezerano mashya avuguruye arebana no gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa bihererekanywa hagati y’ibihugu byombi. Amasezerano avuguruye yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gicurasi, mu gihe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi muri icyo gihugu. Umuhango wo gusinya ayo masezerano […]

Continue Reading