Perezida Paul Kagame yavuze ku burezi mu Rwanda

Ku wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro za Minisitiri mushya w’Uburezi, Nsengimana Joseph, amwizeza ubufatanye mu guteza imbere uru rwego rukomeye, rutaragera ku ntego igihugu cyifuza. Nsengimana Joseph yagizwe Minisitiri w’Uburezi ku wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024, asimbura Twagirayezu Gaspard, wagizwe Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Isanzure. Nsengimana yabaye […]

Continue Reading

Nyamasheke: Imbwa z’umuturanyi zamukomerekeje

Ayingeneye Alphonsine, umugore w’imyaka 31 utuye mu Kagari ka Karengera, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, yahuye n’akaga ubwo yarimo ahinga wenyine mu murima agaterwa n’imbwa ebyiri zitazwi inkomoko, zikamurya bikomeye ku kuguru. Ibi byabaye saa saba z’amanywa ku wa Kane tariki 12 Kanama 2024, maze nyuma yo gutabarwa n’abaturage, Alphonsine yajyanwe igitaraganya ku bitaro […]

Continue Reading

Rayon Sports iraganahe ? Uwayezu Jean Fidele yahagaritse kuyobora iyi kipe

Uwayezu Jean Fidele wari Perezida w’Umuryango wa Rayon Sports yasezereye ku nshingano ku mpamvu z’Uburwayi. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nzeri 2024, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yemeje ko Jean Fidele yahagaritse inshingano zo kuyobora umuryango wa Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo. Uwayezu w’imyaka 58 yatorewe kuyobora Rayon […]

Continue Reading

Musanze: Uburyohe bw’inzoga bise ‘Muhenyina’ buri gutuma yandagaza abagabo

Umutwe wa Muhenyina, inzoga ikozwe mu majyani, amasaka y’amakoma, isukari, Pakimaya, n’ibisigazwa bya Bralirwa, uri gukomeje kwangiza umutekano mu Isantere ya Kitabura, Umurenge wa Kimonyi, Akarere ka Musanze. Abaturage b’aka gace bavuga ko iyi nzoga igira ingaruka zikomeye ku mibereho yabo, aho umugabo cyangwa umugore wayinyoye agera aho ahinduka ikiremwa kitandukanye n’uko yakabaye. Murihano Joseph […]

Continue Reading

RIB yataye muri yombi abayobozi b’utugari batatu bakurikiranyweho kurigisa amafaranga ya ‘Mituweli’

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twa Rugano, Runege, na Gatovu two mu Murenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe, bakurikiranyweho kurigisa amafaranga y’imisanzu y’abaturage agenewe kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mituweli). Aba bayobozi batatu batawe muri yombi ku wa 10 Nzeri 2024. Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko hari abaturage bavuze ko batanze imisanzu […]

Continue Reading

M23 yateguje intambara yeruye

Umutwe wa M23 watanze integuza y’uko ushobora kujya mu mirwano yeruye n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kubera ibitero zikomeje kugaba ku baturage ndetse no kubirindiro byawo. Ni nyuma y’uko ku wa Kane tariki ya 12 Nzeri imirwano yumvikanye hafi umunsi wose hagati y’uyu mutwe na FARDC i Sake ho muri Teritwari ya Masisi. […]

Continue Reading

Nyabihu: Abana 60 bari kwiga mu ishuri rimwe

Mu Rwunge rw’Amashuri GS Rega Catholic riherereye mu Karere ka Nyabihu, abarimu n’ubuyobozi barasaba ubuvugizi ku kibazo cy’umubare munini w’abanyeshuri mu mashuri yabo. N’ubwo gahunda ya Leta ari ukwiga ingunga imwe (Single Shift), iki kigo cy’amashuri kiracyafite ikibazo cyo kwigisha abanyeshuri basaga 60 mu ishuri rimwe, ibintu bibangamira imyigire y’abana ndetse n’imyigishirize y’abarimu. Umurezi Karinijabo […]

Continue Reading

Hamenyekanye ibyo Abahagarariye FLN na FDLR n’Igisirikare cy’u Burundi bamaze iminsi baganiriye

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aremeza ko abahagarariye imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ari yo FDLR na FLN, bamaze iminsi baragirana ibiganiro n’Igisirikare cy’u Burundi (FDNB). Ibi biganiro byabereye mu hoteli zo mu turere twa Cibitoke na Kayanza, ahatandukanyijwe n’ishyamba rya Kibira, aho inyeshyamba za FLN zimaze imyaka myinshi zifite ibirindiro. Izi nama zahuje […]

Continue Reading

Perezida wa Sénégal yasheshe Inteko Ishinga Amategeko

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 12 Nzeri, Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal yatangaje ko yasheshe Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu, yari yiganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Ibi byatangajwe mu ijambo rye yanyujije kuri Televiziyo y’Igihugu. Perezida Faye, w’imyaka 44, yavuze ko yifuza inteko imufasha gusohoza imigambi yasezeranije abaturage ubwo yatorerwaga kuyobora igihugu muri […]

Continue Reading

Menya ubushobozi bwa Kajugujugu za Mi-35 RDF iherutse kwerekana bwa mbere ku munsi w’irahira rya Perezida Paul Kagame

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) giherutse kwerekana kajugujugu zo mu bwoko bwa Mi-35M, nk’uburyo bwo kwiyongerera ubushobozi mu rwego rwo gutabara no kubungabunga umutekano. Tariki ya 11 Kanama, kajugujugu ebyiri zo gutwara abantu za Mi-17 n’ebyiri zo mu bwoko bwa Mi-35M zagaragaye ziguruka hejuru ya Stade Amahoro i Kigali, ku munsi w’irahira rya Perezida Paul Kagame. […]

Continue Reading