Wa muzungu wasuye u Rwanda akahishimira yageze i Burundi birahinduka ahahurira n’uruva gusenya

Umufaransa Kino Yves ukomeje gusangiza abantu ibyo yaboneye mu rugendo yagize akoresheje igare mu Bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, nko mu Rwanda yishimiye, noneho yerekanye yageze i Burundi, aho yutswe inabi n’umupolisi, bigatuma atishimira iki Gihugu yagiyemo agifitiye amatsiko, akavuga ko yabonye impamvu kidasurwa. Ni mu mashusho uyu Mufaransa akomeje gushyira kuri YouTube […]

Continue Reading

Yishe inshuti ye magara kugira ngo abone uko amwambura ideni yaramubereyemo

Umugabo wo muri Nigeria yakoreye ubugomo butangaje inshuti ye aho yamukubise umuhini mu mutwe kugira ngo atazamwishyura akayabo k’amamiliyoni yari amurimo. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Choco news, ukekwaho icyaha, Bello Zubairu, bivugwa ko yari afitiye umwenda wa miliyoni 3 z’ama Naira inshuti ye magara, Bello Bukar Adam. Kubera ko atashoboye kwishyura aya mafaranga mu gihe cyumvikanyweho, […]

Continue Reading

Polisi yafunze Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi

RIB urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwemeje ko rwafunze umukinnyi Songa Isaïe akurikiranyweho gukoresha ibikangisho ku mugore babyaranye ariko batasezeranye imbere y’amategeko. Yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 8 Gicurasi 2024.Dosiye y’umukinnyi Songa Isaïe yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 13 Gicurasi 2024. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko […]

Continue Reading

Polisi yarashe umugabo wishe se

Barinda Oscar wo mu kagari ka Kigoya, Umurenge wa Kanjongo,muri Nyamasheke,ukekwaho kwica se amutemaguye,yarashwe n’inzego z’umutekano agerageza gutoroka ahita apfa. Ku wa 13 Gicurasi 2024 nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’uyu musaza witwa Munyeshyaka Gratien w’imyaka 67. Uyu musaza wari umaze iminsi ibiri aburiwe irengero, yasanzwe mu bwiherero bw’umuhungu we yapfuye, bacagaguye umubiri we. Amakuru yizewe […]

Continue Reading

Umwarimu yiyahuye kubera umukunzi we wamwanze

Kuri uyu wa Gatatu, abaturage batunguwe n’umusore w’imyaka 27 witwa Harerimana Pascal,wari umwalimu wigisha mu mashuri abanza basanze amanitse mu mugozi yapfuye bagakeka ko yiyahuye. Uyu mwalimu wabaga mu murenge wa Muko, Akagali ka Cyogo, Umudugudu wa Kabere mu karere ka Musanze,wigishaga muri E.P Mubago mu murenge wa Nkotsi,bikekwa ko yiyahuye kubera ko umukobwa yakundaga […]

Continue Reading

Abanyarwanda babiri bashakishwaga byemejwe ko bapfuye

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko zirimo urwa Arusha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), Serge Brammertz, yemeje ko Abanyarwanda babiri bari bagishakisha bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bapfuye. Aba ni Sikubwabo Charles wabaye Burugumesitiri wa Komini Gishyira muri Perefegitura ya Kibuye, akaba n’umunyamuryango w’ishyaka CDR, mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu […]

Continue Reading

“Yakomeje kwitwara nk’umunyapolitike.” Urukiko rwanze ikirego cya Ntaganda Bernard

Urukiko Rukuru rwanze kwakira ikirego cya Bernard Ntaganda wasabaga ihanagurabusembwa, nyuma yo kugaragaza ko icyo kirego kitubahirije amategeko kuko hari ibyo yari yarategetswe ubwo yakatirwaga gufungwa ariko atubahirije. Mu byo urukiko rwagaragaje ko Ntaganda atubahirije harimo kuba atarishyuriye ku gihe ihazabu y’ibihumbi 100 Frw yari yaciwe n’urukiko rukuru mu 2010, bityo ko atasaba ihanagurabusembwa kandi […]

Continue Reading

Icyunamo i Goma uyu munsi barashyingura impunzi 35 zishwe n’ibisasu byarashwe ku nkambi ya Mugunga

Umuvugizi wa leta ya Kinshasa waraye ageze i Goma mu ijoro ryo kuwa kabiri yasabye abaturage ba Goma “kuza ari benshi bambaye imyenda y’umukara” mu muhango wo gushyingura kuri uyu wa gatatu impunzi 35 zishwe n’ibisasu byarashwe ku nkambi ya Mugunga mu ntangiriro z’uku kwezi. Ageze ku kibuga cy’indege cya Goma, Patrick Muyaya yabwiye abanyamakuru […]

Continue Reading

Umugabo n’umugore bagaragaye basambanira mu ndege yuzuye abagenzi

Umugabo n’umugore bafashwe amashusho basambanira mu ndege ya British Airways yavaga i Heathrow,mu mujyi wa London yerekeza i Dublin,imbere y’abagenzi benshi. Aya mashusho atangaje yafatiwe mu ndege mu cyumweru gishize, yerekana umugore ari gukorakora umugabo we munsi y’igitambaro. Farrah, ufite imyaka 26,umwe mu bagenzi bari muri iyi ndege yari hamwe na mama sd na murumuna […]

Continue Reading

Abakozi icyenda bo mu karere ka Rusizi banditse amabaruwa basezera ku kazi

Amakuru Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gicurasi 2024, yatangiye gukwirakwira avuga ko hari abakozi icyenda b’Akarere ka Rusizi basezeye ku mirimo yabo ku mpamvu zabo bwite, ariko abandi bakavuga ko batabikoze ku bushake ahubwo babitegetswe n’ababakuriye. Aya makuru yamenyekaniye ku mbuga nkoranyambaga, ko abakozi bakoreraga ku Karere ndetse na bamwe mu bari Abanyamabanga Nshingwabikorwa […]

Continue Reading

Igisirikare cya DR Congo cyakiriye drones z’intambara zisimbura izahanuwe mu mirwano na M23

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyakiriye drones nshya zo mu bwoko bwa CH-4 zisimbura izo cyari cyaraguze mu mwaka ushize zigahanurwa na M23. Drones eshatu ni zo FARDC yakiriye, ndetse mu mezi make ari imbere izakira izindi nka zo, nk’uko Africa Intelligence ibivuga. Biteganyijwe ko mu minsi mike iri imbere izi ndege […]

Continue Reading