Umugabo ajyanye umwana muri lodge afashwe ariruka

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 yahuye n’uruva gusenya ubwo yari yazanye umukobwa bagiye kwiha akabyizi, ariko uwo mukobwa bari kumwe agakekwaho kuba munsi y’imyaka 18 y’amavuko ndetse akabura ibyangombwa byerekana imyaka ye. Ibi byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 17 Gicurasi ahitwa Cosmos i Nyamirambo. Amakuru agera ku IGIHE dukesha aya Makuru avuga […]

Continue Reading

Abaturage ba Rubaya bafite ubwoba ko M23 izabiba

Umujyi wa Rubaya ucukurwamo amabuye y’agaciro, mu burasirazuba bwa Repuburika ya demokarasi ya Kongo, uzwi nk’umurwa mukuru wa Coltan kw’isi, waguye mu maboko y’abarwanya ubutegetsi. Ibyo birimo guteza impagarara mu baturage baho, bafite ubwoba ko M23, izungukira mu birombe bya Coltan, ikabona amafaranga yo gukoresha mu ntambara irwana na guverinema ya Kongo. Uyu mujyi wa […]

Continue Reading

Umuherwe Dangote yatuye Perezida Kagame ikibazo cya Visa kimuremereye

Umunyemari Aliko Dangote washinze ikigo cy’ishoramari ‘Dangote Group’ gifite icyicaro muri Nigeria, yatangaje ko yagejeje kuri Perezida Paul Kagame ikibazo cya Visa kikigaragara hirya no hino muri Afurika, ku buryo gituma urujya n’uruza rutoroha ngo abantu bakorane ubucuruzi neza. Uyu mushoramari umaze imyaka myinshi ayoboye urutonde rw’Abanyafurika bakize yagaragaje ko akigorwa no gukora ingendo muri […]

Continue Reading

Ibya Iradukunda uherutse kubaza Perezida Kagame ibyo kwinjira mu gisirikare bigeze he?

Ku itariki ya 7 Gicurasi 2024, Perezida Paul Kagame yatinyuye urubyiruko rw’u Rwanda ku kwinjira mu nzego zitandukanye z’umutekano zirimo n’igisirikare kuko nta muntu uhezwa iyo yujuje ibisabwa.   Ibyo yabigarutseho ubwo yagezwagaho icyifuzo na Iradukunda Didier wari mu bitabiriye ihuriro ry’urubyiruko rwizihizaga isabukuru y’imyaka 10 y’urubyiruko rw’abakoranabushake ryahuje abarenga 7500 baturutse hirya no hino […]

Continue Reading

Polisi yafunze umwana w’umuhungu wihinduraga umukobwa akajujubuya abagabo

Umwana w’ingimbi wigaga ku ishuri ryisumbuye ry’abahungu rya Kabungut,yatawe muri yombi nyuma yo kwihindura nk’umukobwa akajya mu tubyiniro gutuburira abagabo kugira ngo bamuhe amafaranga. Uyu mwana w’umuhungu ngo yambaraga nk’abakobwa,akanisiga ibirungo hanyuma akajya mu tubyiniro gukarangira abagabo basinze. Uyu yakoraga ibishoboka byose akabajyana mu macumbi,bagerayo akabiba cyane ko yabaga yarebye abasinze. Yatawe muri yombi nyuma […]

Continue Reading

RIB yataye muri yombi umugabo wari umaze imyaka 23 yihishe mu mwobo ushinjwa gukora jenoside

Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwataye muri yombi Ntarindwa Emmanuel ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yari amaze imyaka 23 yihishe mu mwobo yacukuye mu nzu iherereye mu Karere ka Nyanza. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yafatanywe na Mukamana Eugénie wari umaze iyi myaka yose amucumbikiye kandi azi ibyaha […]

Continue Reading

Paul Kagame abaye uwa mbere mu gutanga kandidatire ku mwanya wa perezida

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yashyikirije Komisiyo y’Amatora, Kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ahagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi. Yakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa ku biro bya Komisiyo y’Amatora mu Kiyovu. Perezida Kagame yari aherekejwe na Madamu Jeannette Kagame hamwe n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars. […]

Continue Reading

Bruce Melodie yavuze ku byo ashinjwa byo kudatanga indezo

Umuhanzi Bruce Melodie werekeje i Lagos muri Nigeria mu bikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo ’Sowe’ iri kuri album yitegura gushyira hanze, yavuze ku mwana ashinjwa kuba yarabyaye mu 2015 ariko akaba yaranze gutanga indezo. Mu kwezi gushize nibwo Agasaro Diane yongeye kuvugwa mu itangazamakuru biturutse ku ibaruwa yanditswe n’umunyamategeko we, Turahirwa Théogène wo muri Authentic […]

Continue Reading

Dj Brianne na Djihad mu mazabira batangiye gukorwaho iperereza

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko kuva mu cyumweru gishize batangiye iperereza kuri Gateka Brianne wamamaye nka Dj Brianne ndetse na Cyprien Uzabakiriho uzwi nka Djihad ku cyaha cyo gusebanya. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yabwiye InyaRwanda dukesha iyi nkuru ko batangiye gukora iperereza kuri Brianne na Djihad kuva mu cyumweru […]

Continue Reading

Umugabo wakatiwe burundu n’Inkiko Gacaca akaburirwa irengero yafashwe

Inzego z’umutekano zafashe uwitwa Gasake Weralis w’imyaka 73 y’amavuko, afatirwa mu Mudugudu wa Rebero, mu Kagari ka Gako, mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, akaba yari yarahinduye amazina aho yiyita Muteesasira Weralis Kasachi, nk’uko bigaragazwa n’ibyangombwa agenderaho yafatiye mu Gihugu cya Uganda. Amakuru atangwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko Gasake […]

Continue Reading

Perezida Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Cardinal unenga imiyoborere ye

Nyuma y’umwuka mubi wari umaze iminsi hagati ya Guverinoma ya Congo na Arkiyeskopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo, kuri uyu wa Kane Perezida Tshisekedi yahuye na Cardinal Ambongo bamara amasaha abiri baganira. Ubushinjacyaha bwa Congo bwari bwatangije iperereza ku magambo Ambongo aherutse kuvuga, agaragaza ko Leta ya Congo iyobowe nabi ikaba ariyo na nyirabayazana w’umutekano […]

Continue Reading