Jimmy Muyumbu, Umunyarwanda w’imyaka 38 utuye muri Glendale muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyizwe mu majwi n’ubutabera bwa Amerika muri dosiye ikomeye y’uburiganya mu buvuzi, aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’amafaranga arenga miliyoni 44,9 z’amadolari.
Muyumbu, izina risanzwe rizwi mu muryango w’Abanyarwanda baba muri Amerika no mu bakurikiranira hafi imyidagaduro. Yari ‘Parrain’ wa The Ben mu bukwe bwe, ndetse mu bihe binyuranye yagaragaye afasha abahanzi barimo Kevin Kade.
Akurikiranyweho ibyaha birimo kugambirira gukora uburiganya muri gahunda z’ubuvuzi, uburiganya mu ihererekanya ry’amafaranga, kugambirira gukora iyezandonke n’iyezandonke.
Ibi birego byatangajwe n’Ubushinjacyaha bwa Leta ya Arizona ku wa 23 Kamena 2026, mu itangazo ryashyizwe hanze muri gahunda yagutse ya Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yo kurwanya uburiganya mu buvuzi, izwi nka National Health Care Fraud Takedown.
Iyo gahunda yagejeje imbere y’ubutabera abantu 455 mu bice bitandukanye bya Amerika, barimo abaganga n’abandi bakozi 90 bakora mu nzego z’ubuzima.
Bose hamwe bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’uburiganya bifite agaciro karenga miliyari 6,5 z’amadolari, mu birego birimo kwiba amafaranga ya gahunda z’ubuvuzi za Leta, kunyereza inkunga zigenewe abarwayi no gukoresha nabi gahunda zo kuvura cyangwa gufasha abantu babaswe n’imiti n’ibiyobyabwenge.
Mu itangazo ry’Ubushinjacyaha bwa Arizona, Intumwa Nkuru ya Leta, Timothy Courchaine, yavuze ko “miliyari z’amadolari” zavuzwe muri iyi dosiye zikwiye gutuma Abanyamerika bakanguka, kuko zireba imisoro yabo agenewe gufasha abaturage kubona ubuvuzi.
Muri Arizona, iyi dosiye iri mu zindi zagaragayemo abantu bane bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’uburiganya bifite agaciro karenga miliyari 1,2 z’amadolari. Muri abo harimo Muyumbu, Susie Kamien, Sandra Peters na Brian Rowan, buri wese afite dosiye itandukanye n’undi.
Uko Muyumbu yinjiye muri dosiye
Dosiye ya Muyumbu ishingiye ku kigo Motherland Counseling LLC, gikorera i Phoenix muri Arizona. Ubushinjacyaha bwa Amerika buvuga ko iki kigo cyanditswe nk’igitanga serivisi muri Arizona Health Care Cost Containment System, izwi nka AHCCCS.
AHCCCS ni gahunda y’ubufasha mu buvuzi (Medicaid) muri Arizona, ifasha abaturage bafite amikoro make cyangwa abandi bujuje ibisabwa kubona serivisi z’ubuvuzi. Muri Amerika, Medicaid ni imwe muri gahunda nini zishyurwa na Leta, zigamije gufasha abantu batabasha kwiyishyurira ubuvuzi bwuzuye.
Motherland Counseling LLC yari yaranditswe nk’ikigo gitanga serivisi zo gufasha abantu bafite ibibazo byo kubatwa n’inzoga n’ibiyobyabwenge. Ubushinjacyaha buvuga ko Muyumbu ari we nyiri icyo kigo kandi akakiyobora.
Nk’uko inyandiko y’ikirego ibivuga, Muyumbu yashatse abarwayi bari muri American Indian Health Program, gahunda igenewe Abanyamerika kavukire bari muri AHCCCS. Iyo gahunda ikora mu buryo bwa fee-for-service, bivuze ko ikigo gitanga serivisi cyishyurwa hashingiwe kuri buri serivisi kivuga ko cyatanze.
Aha ni ho Ubushinjacyaha buvuga ko haje gushingira uburiganya. Buvuga ko Muyumbu na bagenzi be bakoresheje abo barwayi, cyane cyane abari barazahajwe n’inzoga n’ibiyobyabwenge, bagatanga inyemezabwishyu z’ibinyoma basaba leta kwishyura serivisi zitari zatanzwe cyangwa zitatanzwe nk’uko zagaragajwe.

Amafaranga avugwa muri dosiye
Amafaranga areba Muyumbu ni 44.920.644 z’amadolari, asaga miliyari 65,8 Frw. Ni yo Motherland Counseling LLC ishinjwa kuba yarasabye kwishyurwa binyuze mu nyemezabwishyu Ubushinjacyaha buvuga ko zari iz’ibinyoma cyangwa zirimo uburiganya.
Icyakora, hari itandukaniro rikomeye hagati y’amafaranga yasabwe n’ayo Leta ya Arizona yishyuye. Ubushinjacyaha buvuga ko AHCCCS yishyuye miliyoni 36.678.016 z’amadolari, asaga miliyari 53 Frw hashingiwe kuri izo nyemezabwishyu buvuga ko zari iz’uburiganya.
Ni ukuvuga ko miliyoni 44,9 z’amadolari ari ayo Motherland Counseling LLC ishinjwa kuba yarasabye kwishyurwa, mu gihe miliyoni 36,6 z’amadolari ari yo avugwa ko yishyuwe.
Ubushinjacyaha buvuga ko bwafatiriye kandi 104.463$ ya Muyumbu nyuma yo kubona ubu buriganya.
Inyandiko y’Ubushinjacyaha isobanura ko serivisi Motherland Counseling LLC yishyuje harimo izitigeze zitangwa, izatanzwe ariko ntizitangwe uko zagaragajwe mu nyemezabwishyu, n’izari ku rwego ruri hasi cyane ku buryo zitashoboraga kugirira akamaro umurwayi mu buryo bw’ubuvuzi.
Hari n’izindi serivisi zirimo izari zishingiye kuri ruswa n’iyezandonke zitemewe n’amategeko n’izindi zitari zikenewe mu buvuzi.
Ubushinjacyaha buvuga ko abo barwayi bakoreshejwe mu buryo butemewe kugira ngo hatangwe inyemezabwishyu zishingiye kuri serivisi zitari ukuri.
Uretse uburiganya mu buvuzi, Muyumbu anashinjwa iyezandonke. Ubushinjacyaha buvuga ko amafaranga yavuye muri ibyo bikorwa by’uburiganya yayaguze imitungo itimukanwa mu gace ka Phoenix no mu nkengero zako.
Mu mategeko ya Amerika, iyezandonke riba iyo umuntu akoresheje cyangwa akanyuza amafaranga akekwa kuba yaravuye mu cyaha mu bikorwa bisa n’ibisanzwe, agamije guhisha inkomoko yayo cyangwa kuyinjiza mu bukungu busanzwe.
Motherland Counseling LLC yari ikigo ki?
Nk’uko bigaragara kuri LinkedIn ya Motherland Counseling LLC, Jimmy Muyumbu agaragazwa nk’uwashinze iki kigo. Handitse ko ubushake bwe bwo gukora mu bikorwa byita ku baturage no mu nzego z’ubufasha ari bwo bwatumye atangiza Motherland Counseling LLC.
Jimmy Muyumbu yigeze gutanga ikiganiro avuga ko muri Motherland Counselling LLC batanga imiti, bafite abaganga bita ku barwayi kandi ko ngo afite n’uburenganzira bumwererera gukora.
Ati “Ubu bushabitsi ni ikintu kiri gufasha leta kuko urebye ukuntu muri Arizona ibiyobyabwenge byagabanutse, turi gufasha leta.”
Muri icyo kiganiro yatanze mu myaka itatu ishize yavugaga ko afite inzu zirenga 100 atangiramo izo serivisi zo kwita ku barwayi n’abakiliya barenga 300 afasha mu buryo buhoraho.
Yavuze ko n’iyo ku nzu imwe hakozwe amakosa leta ikishyuzwa kabiri, biba byoroshye kumenya aho amakosa yakorewe kugira ngo umukozi wayakoze abiryozwe.
Iyo nyandiko ya LinkedIn ivuga ko mbere yo kwita kuri Motherland Counseling LLC nk’akazi ke ka buri munsi, Muyumbu yakoze nk’umuntu wita ku barwayi kuva mu 2013 kugeza mu 2019. Nyuma, ngo yakoreye Arizona Mental Health nk’umugenzuzi hagati ya 2019 na 2021, hanyuma mu 2022 aba umuyobozi mu kigo gitanga serivisi z’imyitwarire n’ubuzima bwo mu mutwe.
Jimmy Muyumbu afite Impamyabumenyi ya Kaminuza muri Biochemistry n’ubumenyi bwihariye mu bijyanye no gufasha abantu bafite ibibazo byo kubatwa n’ibiyobyabwenge.
Uko ubu bushabitsi bwa Solber living bukorwa
Sober living houses zisobanurwa nk’ahantu hatarangwa inzoga n’ibiyobyabwenge, hagenewe abantu bashaka gukomeza kwirinda kuba imbata z’ibiyobyabwenge. Ubusanzwe ntabwo ziba ari ibigo by’ubuvuzi bwa kinyamwuga nk’ibitaro ahubwo ni inzu abantu bashyirwamo, bakaba bafite ababakurikirana umunsi ku wundi, babaha imiti ibafasha gukiruka ibiyobyabwenge.
Muyumbu asobanura ko nibura inzu imwe igomba kuba ifite ibyumba bitatu cyangwa bine kuko ibamo umuntu urenze umwe, ikagira ubwiherero buhagije ku buryo abagabo n’abagore bayibanamo nta kibazo.
Mu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 300 bari binjiye muri sober living houses, hagaragaye ko hari abateye imbere mu kugabanya cyangwa guhagarika ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge, mu kubona akazi, mu kugabanya ibyaha no mu kugabanya ibibazo byo mu mutwe.
Ubutabera bwatangaje ko hafashwe umutungo urenga miliyoni 182 z’amadolari, urimo amafaranga, imodoka zihenze, imirimbo y’agaciro n’indi mitungo y’abantu bakoze uburiganya muri ibi bikorwa.
Ibigo bya Leta na byo byafashe ingamba zitandukanye, harimo guhagarika abatanga serivisi 1.079 muri gahunda za Medicare na Medicaid, kwambura abantu 1.403 uburenganzira bwo gutanga inyemezabwishyu zishyurwa n’izo gahunda no gufata ibindi byemezo birebana n’amande, guhagarika abatanga serivisi no gusaba ko amafaranga yasubizwa mu kigega cya Medicare.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

