Umunyapolitiki Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko uyu Mukuru w’Igihugu agomba kurekera kuyobora iki Gihugu ubwo manda yemerewe ziza zirangiye, akajya kuba Umusenateri uhoraho.
Moïse Katumbi yabitangaje mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje umugambi wo gushaka guhindura Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu ngo bizacire inzira Tshisekedi kuzongera kwiyamamaza mu matora ya 2028.
Katumbi uri mu banyapolitiki bakomeje kwamagana uyu mugambi wa Tshisekedi ndetse akaba ari umwe mu bashishikariza abantu gukora imyigaragambyo yo kuwamagana, avuga ko kwamagana uyu mugambi byatangiriye ku myigaragambyo, kandi ko ntacyabahagarika kabone nubwo byasaba ibitambo bikomeye.
Ati “Tuzakomeza gukora imyigaragambyo niba Perezida Tshisekedi afite umugambi wi kwica, nk’uko yishe Kapangala, nk’uko bishe abandi benshi, kandi igihe kizagera abiryozwe.”
Uyu munyapolitiki akomeza agira inama Tshisekedi ati “Akwiye kuva ku butegetsi, ntabwo dushaka gukomeza kubona amaraso mu biganza bye, kuko uko agenda yica abantu, bizagenda bimusigira ibizinga byinshi.”
Katumbi yakomeje agira ati “Nongeye kugira inama Perezida Tshisekedi, yaravuze ko ‘igihe abaturage bazabinsaba, nzaguma ku butegetsi’, rero abaturage bavuze ngo oya, Perezida Tshisekedi, tugomba gutandukana mu mahoro, jyenda ukomeze kuba uwabaye Perezida, ashobora kuba Senateri uhoraho.”
Uyu munyapolitiki yasabye Tshisekedi kudakomeza kumva inama z’abamushuka kuko, abazimugira ari kimwe n’ubundi n’abazigiriye Kabila mu bihe byatambutse.
Moïse Katumbi ni umwe mu banyapolitiki bakomeye mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri DRC, wanahatanye na Tshisekedi mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka, yabaye mu mpera za 2023, akaba yaranaje amukurikira mu majwi, aho yagize 18,32% mu gihe Tshisekedi we yari yagize 73,47%.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

