Umunyamakuru Nkundineza yakatiwe

NEWS

Umunyamakuru wari umaze kwamamara kuri you Tube avuga ku nkuru z’ubutabera, Jean Paul Nkundineza, yakatiwe igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi 100.

Urukiko rwashinje uyu munyamakuru gutukira mu ruhame Mutesi Jolly no kumutesha agaciro muri rubanda hashingiwe ku makuru yatanze mu rubanza rwaregwagamo Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, bigize icyaha cyo gutoteza uwatanze amakuru.

Urukiko rwavuze ko rusanga Nkundineza ahamwa n’impurirane mbonezabyaha ku byaha byo guhohotera uwatanze amakuru no gutukana mu ruhame.

Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul mu biganiro yakoze hari aho yise Mutesi Jolly ’akandare’, akagome, impolie n’andi mazina amutesha agaciro.

Ni ibyaha yakoze binyuze ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye, aho yibasiraga Miss Mutesi Jolly.

Amakuru aravuga ko ashobora kuzajurira.

Rwanda: Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza wari wabuze yabonetse - Umuryango  we - BBC News Gahuza

Umunyamakuru Nkundineza yakatiwe

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *