Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zahanuye drones nyinshi z’ubwiyahuzi za Iran zoherejwe kurasa mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati
Ingabo za Ukraine zimaze igihe zihanganye n’ibitero bya drones zo mu bwoko bwa Shahed u Burusiya bwahawe na Iran. Zemeza ko zimaze kuba inzobere mu kuzihanura, zifashishije ubwirinzi buhendutse kuzirusha.
Ubwo Iran yari ikomeje kugaba ibitero mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo ibirindiro by’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koweit, Ukraine yabyijeje kubifasha guhanura izi drones.
Tariki ya 20 Werurwe 2026, Perezida Zelenskyy yatangaje ko Ukraine yohereje mu bihugu bitanu byo mu Burasirazuba bwo Hagati abantu 228 bazobereye mu byo guhanura drones za Shahed kugira ngo babifashe kurinda umutekano w’ikirere cyabyo.
Mu kiganiro cyasohotse kuri uyu wa 10 Mata, Zelenskyy yabwiye abanyamakuru ko ingabo za Ukraine zagize uruhare mu guhanura Shahed zoherejwe mu Burasirazuba bwo Hagati, ikoresheje ubwirinzi bwakozwe n’ingabo z’igihugu cye.
Zelenskyy yagize ati “Ibi ntibyari ubutumwa bwo gutanga imyitozo cyangwa kwitoza, ahubwo ni ubufasha mu kubaka ubwirinzi bugezweho bwo mu kirere bukora neza.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko ingabo za Ukraine zafashije ibihugu byinshi ariko ntiyavuze amazina yabyo. Yasobanuye ko nk’ingurane, na byo biri guha igihugu cyabo iby’ingenzi gikeneye birimo intwaro n’ibikomoka kuri peteroli.
Ati “Turi kubifasha gukomeza umutekano wabyo, na byo bikaduha umusanzu mu budahangarwa bw’igihugu cyacu. Ibi birenze kwakira amafaranga.”
Kuva tariki ya 8 Mata, keretse muri Liban na Israel, ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati biratuje nyuma y’aho Amerika na Iran byemeye guhagarika ibitero ibyumweru bibiri mu gihe hategerejwe ibiganiro by’amahoro byateguwe na Pakistan.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

