Uganda yafunze imbuga 500 zerekana amashusho y’urukozasoni azwi nka ‘Pornography’.

NEWS World

Komisiyo ishinzwe itumanaho muri Uganda (UCC) yasabye ibigo by’itumanaho byose byo muri iki gihugu gufunga imbuga za internet zerekana amashusho y’urukozasoni, hagamijwe gucunga no gukumira ibikurikiranwa n’abaturage b’iki gihugu bitajyanye n’indangagaciro zabo.

Umuvugizi wa UCC, Ibrahim Bossa, yavuze ko ibigo byahawe iri tegeko ku wa 2 Mata 2026 kandi ibigo bitazarikurikiza bizahanwa. Iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 14 Mata 2026, ndetse hahise hafungwa imbuga zigera kuri 500.

Yavuze ko iki cyemezo gikubiye mu itegeko rigenga imikoreshereze y’itumanaho mu ngingo yaryo ya gatanu n’iya 10, aho yemerera iyi komisiyo kugenzura ibicishwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse no gushyiraho amategeko abigenga ku bigo by’itumanaho.

Yakomeje avuga ko ingingo ya 33 yaryo yemerera iyi komisiyo gushyiraho amategeko akumira abantu kureba ibikorwa bifatwa nk’ibitajyanye n’indangagaciro z’Abanya-Uganda.

Ati “Aya mategeko akumira kwerekana ibikorwa bihabanye n’indangagaciro ndetse asaba ko ibikorwa by’abantu bakuru biba bifite umurongo bigenderaho.”

Yavuze ko aya mategeko yagiyeho hagamijwe no kurinda abana kuba bareba amashusho y’urukozasoni.

Nubwo izo mbuga zafunzwe, umuntu ukoresha uburyo bwa VPN ashobora kuzikoresha ibyo Bossa agaragaza ko ari ikibazo kizwi ndetse nabyo bakiri kubishakira igisubizo.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *