Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Uganda (FUFA), ryahagaritse abakinnyi n’abayobozi mu mupira w’amaguru nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugira uruhare mu kugena ibiva mu mukino kubera ‘betting’.
Ku wa Kane, tariki ya 12 Werurwe 2026, ni bwo Komisiyo ishinzwe Imyitwarire muri FUFA yatangaje umwanzuro nyuma y’iperereza ku mukino wabaye tariki ya 21 Ukuboza 2024, ukarangira Kitara FC itsinze Express FC ibitego 7-0.
Byagaragaye ko uyu mukino wari wagurishijwe ndetse abantu batanu ari bo babigizemo uruhare. Abo ni Mike Mutyaba wahoze akinira Uganda Cranes, Ivan Katende wari umukozi wa FUFA, Ashiraf Miiro wari Umuyobozi Mukuru wa Express FC n’abakinnyi babiri ari bo Emmanuel Kalyowa na Ashiraf Mbaziira.
FUFA yagize iti “Iperereza ryakozwe na Komisiyo ishinzwe imyitwarire, ryagaragaje ko habayemo kugena ibiva mu mukino wa Uganda Premier League wahuje Kitara FC na Express FC wakinwe tariki ya 21 Ukuboza 2024.”
“FUFA yabonye ibimenyetso bya FIFA bigaragaza ‘betting’, bishimangira ko uyu mukino wari wagurishijwe ndetse Express FC yagombaga gutsindwa kandi ikinjizwa byibuze ibitego bitanu.”
Ibimenyetso kandi byerekanye ko Mutyaba Mike uri mu banyabigwi b’umupira w’amaguru muri Uganda yakoranye na Katende Ivan, begera Umuyobozi wa Express bakora ‘betting’ kuri uyu mukino babinyujije mu kigo cyo muri Tanzania.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad


Turn your audience into earnings—become an affiliate partner today!