Ubwiza bw’inzu ya Mutesi Jolly mu bikomeje kwugarukwaho Ahantu hose.

Entertainment NEWS

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly, yashyize ahagaragara amashusho y’iminota itanu n’amasegonda 38’ agaragaza inzu ye nshya aherutse kuzuza i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, ikomeje kuvugisha benshi bitewe n’ubwiza n’imiterere yayo igezweho.

Iyi nzu igeretse Gatatu yubatswe ku buso bugari, ikaba irimo ibyumba byo kuraramo bitanu birimo icy’umwihariko cya nyirayo cyubatse mu buryo bugezweho kandi gifite ibikoresho byose bijyanye n’ubuzima bugezweho.

Mbere yo kukigeramo, hari akandi gace kagenewe kwakirira abashyitsi mu gihe adashaka kubinjiza mu cyumba nyamukuru.

Iyo ugeze mu nzu imbere, uhasanga uruganiriro rufunguye kandi rufite ibikoresho bigezweho, harimo ububiko bw’ibinyobwa bihenze ndetse na firigo nini. Hari kandi aho gusangirira amafunguro n’igikoni cya kijyambere cyagutse.

Iyi nzu ifite n’ibindi byumba byihariye birimo icyumba cyo kureberamo filime cyakira abantu batandatu bicaye neza, icyumba cyo gukiniramo ‘billiards’, ndetse n’icyumba cyabugenewe cyo gukora siporo cyiswe ‘Jolly Training Arena’.

Si ibyo gusa, kuko hanarimo aho akorerwa serivisi z’ubwiza zirimo umusatsi n’inzara (salon), ndetse n’icyumba cya ‘steam’ cyo kwita ku mubiri.

Inyuma y’iyi nzu harimo ‘piscine’, ubusitani bunini n’aho abantu bashobora kwicara baganira mu mwuka mwiza. Hari kandi ‘parikingi’ yagutse ishobora kwakira imodoka nyinshi.

Amakuru atangwa n’abamenyereye iby’imiturire agaragaza ko iyi nzu ishobora kuba yaratwaye amafaranga agera hafi kuri Miliyoni 800 y’amafaranga y’u Rwanda.

ubwiza bwa Gym iri mu nzu ya Mutesi jolly.
Iyi nzu ikaba ifite na Piscine nziza cyane
Igikoni nacyo kigaragara neza cyane.
Ububiko bw’ibijyanye n’Imyenda n’Inkweto.
Icyumba cyo kureberamo Filim.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *