Byatangarijwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenge wa Karama, mu Karere ka Huye, aho Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko nta rwitwazo ruhari ku rubyiruko rwo kubatwa n’amacakubiri.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubuyobozi bubi bwacengeje ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse abari barize amashuri menshi babigiramo uruhare, banabyigisha mu mashuri.
Avuga ko abo bize bari bakwiye kumenya gusobanura ibyiza n’ibibi, no kubitandukanya aho kubyigisha abato, ariko nyuma ya Jenoside hashyizweho uburezi bushya bwigishwa ubumwe bw’Abanyarwanda.
Agira ati, “Abize bakoresheje ubwenge bwabo bahekura u Rwanda, uyu munsi rero ni igihe cyo gukoresha uburezi bushya mu kwigisha urukundo, ubumwe n’indangagaciro Nyarwanda, kugira ngo twirinde ko hazongera kubaho amakuba twahuye nayo mu 1994”.
Yangeraho ati, “Rubyiruko rwacu, Kwibuka ni umwanya wo kumenya aho twavuye, tunategura aho tuganisha Igihugu cyacu, nta mpamvu n’imwe mufite yo kurangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko birababaje kuba ubwo twatangiraga kwibuka ku nshuro ya 32, twarangije icyumweru cy’Icyunamo, hagaragayemo n’urubyiruko rwinshi ruri munsi y’imyaka 30, rufite ingengabitekerezo, kubera ko hari ababyeyi n’abarezi batuzuza inshingano mu burezi buboneye Abanyarwanda bose”.
Hanashyinguwe imibiri 13 yabonetse
Agaruka ku mibiri yashyinguwe irimo itatu yabonetse i Karama na 10 yabonetse mu Karere ka Nyaruguru, Minisitiri Nsengimana avuga ko bigayitse kuba hari abagihishahisha amakuru, ku hajugunywe imibiri y’abazize Jenoside bigatuma idashyingurwa mu cyubahiro.
Yihanganishije abashyinguye ababo mu rwibutso rwa Karama, abasaba gukomeza gutwaza no gukora abakiteza imbere, kuko aribwo buryo butuma barushaho kwiyubakira icyizere cyo kubaho.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Kamana André, avuga ko gushyingura mu Cyubahiro imibiri yabonetse, bigarurira icyizere abarokotse, ariko binakomeza kubatera kwibaza impamvu hari abafite amakuru adatangwa.
Avuga ko imiterere y’ibisi bya Huye yateje amakuba ku Batutsi bari bavuye muri perefegitura ya Gikingoro, bari bahungiye i Karama kuko Perefe wa Butare yari yaranze gutangiza Jenoside, ariko amaze kwicwa uwari Burugumesitiri Hategekimana Deogratias arabagambanira bica abo Batutsi.
Urwibutso rwa Karama rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 75, agasaba urubyiruko kurebera ku zari ingabo za RPA, zahagaritse Jenoside akarusaba kugera ikirenge mu cy’izo ngabo, zitangira Igihugu.



What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

