U Rwanda ruri mu bihugu byatoye bishyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye ugena ko Abanya-Israel n’Abanye-Palestine bagabanywa ubutaka bubahoza mu makimbirane, buri gihugu kikagira ubwigenge.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nzeri 2025 nibwo ibihugu biri mu Muryango w’Abibumbye byatoye bishyigikira amahame yiswe aya New York (New York Declaration).
Aya mahame agizwe n’amapaji arindwi yateguwe bigizwemo uruhare n’u Bufaransa na Arabie Saudite. Yemejwe muri Nyakanga 2025 mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye. Agena ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro wa Loni wo kugabanya Abanya-Israel n’Abanye-Palestine igihugu.
Igitekerezo cyo kugabanya Abanya-Israel n’Abanya-Palestine igihugu ntabwo ari gishya, kuko cyemejwe bwa mbere muri Loni mu 1947, gusa ishyirwa mu bikorwa ryacyo ryagiye rizamo ibibazo, ari na yo mpamvu ryongeye kuganirwaho.
Aya mahame ya New York agaragaza ko gahunda yo kugabanya Abanya-Israel n’Abanya-Palestine igihugu igomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’amezi 15 agabanyije mu byiciro bitandukanye.
Agena ko hakwiriye kubaho igihugu cyitwa Palestine gifite ubusugire, cyigenga, giteye imbere mu bukungu kandi kigendera kuri demokarasi, ariko ntikigire igisirikare.
Agena kandi ko Hamas ikwiriye kurambika hasi intwaro, ubuyobozi bwa Gaza ikabushyira mu biganza bya Leta ya Palestine, ndetse ibihugu by’amahanga bikemera Palestine nk’ihugu.
Kuri uyu wa Gatanu u Rwanda ni kimwe mu bihugu byatoye bishyigikiye ibijyanye n’aya mahame. Ashyigikiwe kandi n’ibihugu nk’u Bufaransa, u Bwongereza, u Bubiligi, Qatar n’ibindi.
Muri rusange ibihugu byatoye biyashyigikiye ni 142. Ibitayashyigikiye ni 10 birimo Israel, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tonga na Hongrie.
Ibihugu byifashe ni 12 birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guatemala, Ethiopia, Fiji, Sudani y’Epfo, Samoa n’ibindi.
U Rwanda rwatoye uyu mwanzuro nyuma y’umunsi umwe rusohoye itangazo ryamagana ibikorwa bya Israel, cyane cyane ibitero iherutse kugaba kuri Qatar igamije kwikiza abayobozi b’umutwe wa Hamas.

What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

