Rwanda rwongeye kwigaragaza nk’igihugu gifite umutekano usesuye ku mugabane wa Afurika, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bushya bwa Numbeo bwasohowe hagati mu mwaka wa 2025.
Ku rwego rwa Afurika, U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere, naho ku rwego rw’Isi ruza ku mwanya wa 23, rufite amanota 73.6 ku gipimo cy’umutekano.
Raporo ya Numbeo igaragaza ko kugira umutekano usesuye bitagarukira ku kuba nta byaha bikorwa gusa, ahubwo birimo no kugira:
Inzego z’imiyoborere n’ubutabera zikora neza
Abashinzwe umutekano buzuza inshingano zabo neza
Abaturage bafite ubwisanzure n’amahirwe angana
Iterambere ry’ubukungu ridahungabanywa n’umutekano muke
Ibi byose bituma igihugu kiba ahantu hatekanye, gifite umutekano wizewe kandi gitanga amahirwe ku baturage bose.
Ubushakashatsi bwerekana ko ibihugu bifite umutekano usesuye bikurura ishoramari, haba irya ba rwiyemezamirimo bato cyangwa ibigo bikomeye mpuzamahanga.
Ibi bituma ubukungu bw’igihugu bukomeza gutera imbere, akazi kakiyongera ndetse n’amafaranga yinjira mu isanduku ya Leta agakura.
Umutekano kandi ugaragaza ubwumvikane n’ubwizigame mu mibanire y’abantu, aho abaturage bashobora kugenda nijoro batekanye, abana bakajya ku mashuri badatinya, abagore n’abafite intege nke bagakorera mu bwisanzure n’umutekano usesuye.
Dore uko ibihugu bine bikurikiye U Rwanda ku rutonde rwa Numbeo 2025 ku mugabane wa Afurika:
-
Tunisia – ku mwanya wa 71 ku Isi, amanota 55.0
-
Zambia – ku mwanya wa 72 ku Isi, amanota 54.4
-
Sudani – ku mwanya wa 74 ku Isi, amanota 54.4
-
Ghana – ku mwanya wa 76 ku Isi, amanota 54.2
Uru rutonde rugaragaza ko kugira igihugu gitekanye ari ingenzi mu kubaka iterambere rirambye, gutuma abaturage bagira icyizere cy’ahazaza, ndetse na Leta ikabasha gushyira imbaraga mu burezi, ubuvuzi, n’ibikorwaremezo aho guhora yikiza ibibazo by’umutekano muke.
U Rwanda rukomeje kwerekana ko umutekano ari inkingi ikomeye y’iterambere. Ni igihugu gifite icyerekezo gisobanutse, gitanga icyizere ku baturage bacyo, kandi gifite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo Isi yugarijwe na byo muri iki gihe.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

