U Bwongereza: Bwa mbere mu mateka y’Abangilikani hashyizweho Musenyeri w’umugore.

NEWS Religion

Bwa mbere mu mateka y’Abangilikani mu Bwongereza, hashyizweho Musenyeri w’umugore uwo akaba ari Sarah Mullally.

Mullally yimitswe ku mugaragaro ku wa Gatatu tariki tariki 25 Werurwe 2026, nk’umugore wa mbere ubaye umuyobozi w’ikirenga mu by’umwuka w’Abangilikani ku Isi, mu muhango wabereye muri katedrali ya Canterbury, mu majyepfo y’iburasirazuba bw’icyo gihugu.

Uwo mugore wahoze ari umuforomo w’umubyaza yanditse amateka yo kuba Musenyeri (archevêque) wa Canterbury

Ni we mugore wa mbere uyoboye iryo torero rifite amateka maremare ry’Abangilikani, rifite abayoboke bagera kuri miliyoni 85 ku isi.

Umuhango wo kwimika Mullally w’imyaka 63 wakorewe kuri Katedrali ya Canterbury, witabirwa n’abantu bagera ku bihumbi bibiri barimo n’umuragwa w’ingoma (igikomangoma), William n’umugore we Catherine.

Nk’uko bisanzwe bikorwa, umuhango watangiye Sarah Mullally akubita inkoni inshuro eshatu ku muryango ureba i Burengerazuba wa Katedrali asaba kwinjira.

Yari yambaye ikanzu y’umuhondo umeze nk’izahabu, yakiriwe n’abanyeshuri b’aho bamubaza impamvu yoherejwe. Yasubije ati: “Noherejwe nka Musenyeri kugira ngo mbakorere, kwamamaza urukundo rwa Kristo no gufatanya namwe kumuramya no kumukunda n’umutima wanjye wose, n’ubugingo bwanjye bwose, n’ubwenge bwanjye bwose n’imbaraga zanjye zose.”

Umuhango warangiye Sarah Mullally yicajwe ku ntebe ebyiri zitandukanye. Izo ntebe zigaragaza cyangwa se zishushanya, inshingano ebyiri afite mu gihe ari muri uwo mwanya, harimo kuba umwepiskopi wa diyosezi ya Canterbury no kuba umuyobozi w’ikirenga mu by’umwuka w’Abangilikani ku isi yose.

Uwabanjirije Mullally kuri uwo mwanya witwa Justin Welby, yatangaje ko yeguye ku buyobozi bw’Itorero ry’u Bwongereza mu Ugushyingo 2024, kubera intege nke yavuze ko zagaragaye mu bijyanye n’icyaha cy’ihohoterwa (abus).

Yeguye nyuma y’uko raporo igaragaje ko iryo torero ryahishiriye ikibazo cy’ihohoterwa ryakomeje gukorwa kuva mu myaka ya 1970, kandi ko atigeze abimenyesha inzego zibishinzwe igihe yabimenyeshejwe mu 2013.

Sarah Mullally yashimangiye ko yiyemeje “gukora ibishoboka byose kugira ngo Itorero rirusheho kuba ahantu hatekanye no gufasha neza abakorewe ihohoterwa n’abarirokotse.”

Mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru BBC muri iki cyumweru, yavuze ko Itorero “ririmo gushaka kurushaho gusobanukirwa ibikomere byatewe n’ihohoterwa no kumva abakorewe ihohoterwa n’abarirokotse.”

Itorero ry’u Bwongereza ryabaye itorero ryemewe n’icyo gihugu nyuma y’uko Umwami Henry VIII atandukanyije n’Itorero Gatolika mu myaka ya 1530.

Umwami w’u Bwongereza ni we muyobozi mukuru waryo, naho archevêque wa Canterbury afatwa nk’umuyobozi w’ikirenga mu by’umwuka w’Abangilikani ku isi yose.

Sarah Mullally, ufite umugabo n’abana babiri, abaye Musenyeri wa Canterbury wa 106, aho uwa mbere yashyizweho mu mpera z’ikinyejana cya gatandatu. Yamaze imyaka irenga 30 akora mu rwego rw’ubuzima mu Bwongereza (National Health Service), aho yanabaye umuforomokazi mukuru w’u Bwongereza mu 1999.

Yahawe ubusaseridoti mu 2002, aza kuba umugore wa mbere wabaye umwepiskopi wa Londres mu 2018, nyuma y’imyaka ine gusa Itorero ritangiye kwemera abagorera kuba abepiskopi.

Ni ikintu cyabanjirijwe n’impaka ndende hagati y’impande zitandukanye. Amatorero amwe yo mu muryango w’Abangilikani yemereye abagore kuba abepiskopi kuva kera, aho uwa mbere yashyizweho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1989.

Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryatangaje ko ritemera ishyirwaho rya Musenyeri Sarah Mullally nka Musenyeri wa Canterbury , nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi mukuru w’Abangilikani mu Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda, avuga ko “ Abakirisito benshi bo muri Angilikani bemera ko Bibiliya isaba umurimo w’Ubwepisikopi ukorwa n’igitsinagabo gusa”.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

1 thought on “U Bwongereza: Bwa mbere mu mateka y’Abangilikani hashyizweho Musenyeri w’umugore.

Leave a Reply to Maxwell1971 Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *