Mukarishiri Damarisi w’imyaka 70 na Nyirangirimana Patricie bo mu Murtenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi bafashwe bamaze kwanura imyenda mu rugo rw’umuturage witwa Muhutukazi Jeannine wo mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kamashangi, Umurenge wa Kamembe, bari binjiyemo bitwaje gusaba.
Aganira na Imvaho nshya dukesha iyi nkuru, Muhutukazi yavuze ko yameshe imyenda arayanika, ajya mu isoko guha umukiliya we itomati kuko ari zo acuruza, agarutse asanga imyenda yari yanitse yose yibwe.
Ati: “Nkihagera nabuze imyenda nari nsize nanitse maze kuyimesa, nibuka ko hano hamaze iminsi haca abana, abakobwa bakuru n’abagore barimo abakecuru basabiriza, nkumva abo biba, nkurikije n’abagore bafatanwa imyenda, inkweto n’ibindi baba bavuga ko bacuruza ibyibwe, ntangira gushakisha.”
Avuga ko yinjiye mu kabari kamwegereye abonamo abagore bari binjiyemo bafite ibintu mu mifuka, yitabaza abaturage bari bahari barabasaka asanga ni imyenda ye bari bibye, binjira mu kabari bajijisha,abaturage bahamagara ubuyobozi burabafata.
Umwe mu bayobozi muri uyu mudugudu yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo cy’abo biba abaturage bitwaje gusaba kimaze gufata intera ndende mu mujyi wa Rusizi kuko hari n’abakoresha abana babo baba batesheje amashuri.
Ati: “Haherutse gufatwa n’undi mugore wakoreshaga umwana we mu gusaba yari yarakuye mu ishuri ngo ajye asaba amushyire. Bafatiwe mu Kagari ka Cyangugu bari hamwe basabiriza, bafatanwa imyenda, amashuka n’ibindi by’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ari hejuru ya 50 000.”
Yongeyeho ati: “Bikwiye guhagurukirwa kuko hari n’abagore n’abagabo duhura na bo muri uyu mujyi babunza iyo myenda, wamwaka nk’ipantalo ngo ugure ukabona iratose bigaragara ko baba bamaze kubyanura ahantu.
Hari n’abafatanwa ibindi birimo ibyo baba bakuye mu bikoni birimo amasafuriya n’ibindi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux yashimiye abaturage bafashe abo bagore, abasaba kujya batanga amakuru kuri ibi bikorwa bibi cyane cyane kuri abo bitwaza abana mu gusabiriza banabigisha ubujura.
Ati: “Icyo dusaba abaturage ni ukujya baduha amakuru y’abo bafatiyemo cyangwa bakekaho izo ngeso mbi, tubakurikirane tubafate.”
Yakomeje avuga ko ingeso yo gusabiriza,nk’ubuyobozi bwarabihagurukiye. Aba bakura abana mu ishuri bakigishwa, abo bana bagasubizwa mu mashuri bakiga.
Ababyeyi na bo bakigishwa gukora ntibajye gusabiriza ngo banabyigishe abana n’abuzukuru babo.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

