Rubavu: abantu batatu bagwiriwe n’urukuta rw’inzu.

NEWS Other news

Abaturage batatu bo mu Karere ka Rubavu bagwiriwe n’inzu nyuma y’imvura nyinshi yaguye umunsi wose ku wa 25 Werurwe 2026.

Ibi biza byabereye mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Rwaza ho mu Mudugudu wa Rebero, ku isaha ishyira saa 18h00’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeanette yavuzeko inzu yasenyutse ari iyakodeshwaga n’umugore w’imyaka 33.

Ati “Imvura yaguye kuva mu gitondo kugeza aya masaha, yasenye inzu yakodeshwaga n’umugore w’imyaka 33 wapfanye n’umwana we w’imyaka ibiri ndetse n’undi musore w’imyaka 30 wari waje ku musura barapfa.”

Yaboneyeho gusaba abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga kuhimuka muri ibi bihe by’imvura nyinshi.

Akomeza avuga ko imirambo y’aba bose yajyanwe mu Bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ishyingurwa, ndetse yanaboneyeho kwihanganisha ababuze ababo.

Uyu musore n’uyu mugore bose bakomokaga mu Karere ka Rutsiro, mu Mirenge ya Boneza na Murunda

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *