RDC: Imirwano ikaze y’ingabo za Leta na Wazalendo yatumye agace gashyirwa muri ‘Guma mu Rugo’

NEWS

Mu gace ka Tokolote gaherereye mu mujyi wa Kindu mu ntara ya Maniema habereye imirwano ikomeye y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe witwaje intwaro uba mu ihuriro Wazalendo.

Iyi mirwano yumvikanyemo urusaku rw’amasasu menshi yabaye mu gitondo cyo ku wa 14 Kanama 2025 yapfiriyemo benshi kuri buri ruhande nk’uko byatangajwe na Minisitiri ushinzwe umutekano w’imbere mu ntara ya Maniema, Taylor Lawamo Selemani.

Minisitiri Selemani yagize ati “Inzego z’umutekano zatewe n’umutwe wiyise Wazalendo uyoborwa na Amani Useni Josué alias Saddam, wiyita Général. Barashe ku bashinzwe umutekano, bafunga imihanda, babuza abaturage kuva mu ngo zabo.”

Uyu muyobozi yasobanuye ko icyatumye Wazalendo itera abashinzwe umutekano ari uko umuhungu wa Saddam yakubiswe n’abari ku burinzi mu ijoro ryo ku wa 13 rishyira uwa 14 Kanama.

Yagize ati “Amakuru y’ibanze avuga ko hari ababuze ubuzima kuri buri ruhande. Ubu inzego z’umutekano zasubije ibintu ku murongo.”

Nubwo Minisitiri Selemani atagaragaje umubare w’abapfuye, amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hapfuye abari hagati ya batanu na 10.

Nyuma y’aho iki kibazo kibaye, Guverineri wa Maniema, Mussa Kabwankubi, yatangaje ko nta muturage wemerewe kuva mu rugo muri aka gace mbere ya saa kumi n’imwe z’igitondo na nyuma ya saa mbiri n’igice z’ijoro.

Guverineri Kabwankubi yasabye abaturage guhamagara ubuyobozi cyangwa inzego z’umutekano mu gihe babona abo bakeka ko bashobora kubahungabanyiriza umutekano.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *