André Wameso uherutse kugirwa Guverineri wa Banki Nkuru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko iterambere ry’iki gihugu ridashoboka mu gihe abaturage badakoresha ifaranga ryacyo.
Kubera itakara rikomeye ry’agaciro k’ifaranga rya RDC, abaturage benshi bahisemo kujya bakoresha Amadolari ya Amerika. Kugeza ubu, idolari rikoreshwa n’abagera kuri 90% muri serivisi z’imbere mu gihugu nko kwishyura ubukode bw’inzu, restaurant n’imisoro yo ku kibuga cy’indege.
Ibyinshi byoherezwa mu mahanga, cyane cyane amabuye y’agaciro nka cuivre, cobalt, zahabu n’amavuta na byo byishyurwa mu Madolari.
Aho amafaranga ya RDC yishyurwa bihoraho ni mu mishahara y’abakozi ba Leta, ariko na bwo abenshi iyo amafaranga amaze kubageraho, bayavunja mu madolari kugira ngo agaciro kayo katagabanyuka.
Mu kiganiro na The Bloomberg, Wameso yagaragaje ko abaturage ba RDC bakwiye kongera kwizera amafaranga y’igihugu cyabo kuko ari byo bizatuma cyongera kwiyubaka.
Yagize ati “Niba ubukungu bushingiye ku idorali, ni uko ibyo dukoresha hafi ya byose biva mu mahanga. Dushaka ko abaturage bongera kwizera amafaranga yacyo kubera ko ntekereza ko tutakubaka Congo nshya hatari ifaranga ry’igihugu.”
Wameso yavuze ko kugira ngo RDC itere imbere, Banki Nkuru y’Igihugu ikwiye kugira ubwigenge, igashyiraho, ikanayobora politiki y’ifaranga hatabayemo kuvangirwa.
Ifaranga rya RDC ni ryo rifite agaciro kari hasi ugereranyije n’ay’ibindi bihugu byo mu karere. Idolari rimwe muri iki gihe rivunjwa amafaranga y’iki gihugu 2866.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

