Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yirukanye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibarurishamibare ku bijyanye n’umurimo BLS, Erika McEntarfer, nyuma y’uko hatangajwe imibare igaragaza uko imirimo yahanzwe muri Nyakanga 2025.
Buri kwezi hatangazwa imibare igaragaza uko imirimo yahanzwe muri Leta zunze Ubumwe za Amerika kandi bigira uruhare runini mu bikorwa by’iterambere ry’ubukungu.
Muri Nyakanga 2025 hatangajwe ko hahanzwe imirimo mishya 73000, ibintu byarakaje Perezida Donald Trump bituma yirukana umuyobozi mukuru w’icyo kigo amushinja gushaka guharabika isura ye n’ubutegetsi bwe ko ntacyo bakora.
Ibyo kandi byaturutse ku kuba Guverinoma yari yaratangaje ko muri Gicurasi 2025 hiyongereyeho imirimo igera kuri 144000 n’aho muri Kamena ikaba 147000 ariko nyuma yo kongera gusuzuma imibare basanze muri Gicurasi hariyongereyeho gusa imirimo 19000 mu gihe muri Kamena hiyongereyeho imirimo 14000 gusa.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Donald Trump yavuze ko iyo mibare igamije kwangiza no guhindanya isura ye mu bikorwa bya Politiki ariko ko yahise yirukana uwo muyobozi wari washyizweho na Joe Biden yasimbuye ku butegetsi.
Ati “Nashyizeho itsinda ryanjye rigamije kwirukana uwo munyapolitiki washyizweho na Biden, igitaraganya.”
Yakomeje ashimangira ko McEntarfer azasimburwa n’umuntu ushoboye kandi ubifitiye ububasha.
Umuvugizi w’icyo kigo na we yemeje ko umuyobozi mukuru yahagaritswe kandi ko Umuyobozi Mukuru wungirije, William Wiatrowski, ari we uzahita afata inshingano zo kuyobora icyo kigo by’agateganyo.
Raporo y’ukwezi kwa Nyakanga yerekanye ko habonetse imirimo 73,000 mishya gusa mu gihe byari byitezwe ko igomba kurenga ibihumbi 100.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umurimo Lori Chavez DeRemer na we yashyigikiye umwanzuro wa Trump wo gusimbuza McEntarfer, yemeza ko bigamije gushimangira impamvu Abanyamerika bakwiye kwizera imibare ya BLS.
Umusenateri w’umu-Republicain, Roger Marshall waherukaga kwibaza ku mibare itangazwa na McEntarfer yashimye intambwe yatewe yemeza ko imibare y’uwo muyobozi wakuweho y’imihimbano, yayobeje Abanyamerika igihe kirekire.
Ku rundi ruhande abasesenguzi n’impuguke mu bukungu banenze icyo cyemezo cya Perezida Donald Trump bavuga ko kidakwiye.
Umusenateri w’umu-democrates, Chuck Schumer, yanenze bikomeye icyo cyemezo, agaragaza ko ibyakozwe na Trump, bikorwa n’umuyobozi mubi wumvise amakuru ahabanye n’ibyo yifuzaga kumva agahitamo kwica intumwa.
Ati “Umuyobozi mubi akora iki iyo ahawe inkuru mbi? Arasa intumwa.”
Ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwazamutse ku kigero gito cya 1,2% mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka mu gihe umwaka ushize byari ku mpuzandengo ya 2,5%.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

