Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye Papa Léon XIV gusura igihugu cye akagisomeramo Misa y’amateka no kugiha Umu-Cardinal.
Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 15 Kanama 2025, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro Bazilika ya Mugera yitiriwe Mutagatifu Antoni w’i Paduwa.
Paruwasi ya Mugera, iri mu Ntara ya Gitega, yashyizwe ku rwego rwa Bazilika nto, iba iya mbere mu gihugu.
Perezida Ndayishimiye yashimiye Papa Léon XIV kuba iyi Bazilika ari yo ya mbere yagennye kuva yaba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, amusaba kuyihoza ku mutima no kuzayisomeramo Misa y’amateka.
Ati “Tuzanywe no kwakira impano duhawe n’umubyeyi wacu Papa Léon XIV, aho Kiliziya ya Mugera yitiriwe Mutagatifu Antoni wa Paduwa ibashije kwitwa Bazilika, Kiliziya Papa atanga. Rero tukaba tumutumiye kuzaza kuyidutahira igihe azabona ko gikwiye. Azaze iwe mu be.”
Yakomeje agaragaza ko mu gihe uyu mushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi yaba agiye mu Burundi yazasomera Misa muri iyo Bazilika igihugu cyahawe.
Ati “Ayisomeremo Misa, anaharyame kuko kuva uyu munsi habaye iwe. Iyi kiliziya ya Mugera yahoze ari ahantu herekana ukwemera kw’abakirisitu bose kuko aha n’abaporoso barahagenda. Ni ahantu rero h’Abarundi bose. Turanezerewe cyane kandi turashimira cyane umubyeyi wacu kuri iyi mpano.”
Yakomeje ashimangira ko ari impano ikomeye u Burundi bubonye ndetse asaba Papa Léon XIV guhora ayizirikana.
Ati “Ni yo Bazilika ya mbere abyaye nka Papa Léon XIV, uzamutubwirire rero ngo uzahore wibuka imfura yawe, turasaba ko iyo kiliziya ya Mugera ibaye iya Papa, yatubera ahantu tuzahurira n’Imana. Ahantu h’amahoro, haruhura uzahagenderera. Ahantu hadukangurira gukura amaboko mu mifuka tugakora tukubaka igihugu cyacu. Ndasaba Abarundi bose bafite ubushake ko twakubaka aha hantu kuko ni cyo cyerekana ubumwe bwacu.”
Yakomeje agaragaza ko Papa yari akwiye guha u Burundi Umu-Cardinal uzacunga iyo Bazilika ya mbere bahawe.
Ati “Mutubwirire Papa muti Bazilika barayibonye, ariko haracyasigaye Cardinal uzayigucungira. Ndifuza ko abazasengera muri iyi kiliziya bakwiyumva nka mutagatifu Petero igihe yavugaga ngo mwigisha birakwiye ko twibera aha ngaha. Ni impano ikomeye kuko aha hagiye kuba icyicaro kizahuza abakirisitu bo muri aka Karere.”
Mu 1908, mu gihe cy’umwami Mwezi Gisabo, ni bwo Paruwasi ya Mugera yubatswe itangijwe n’abamisiyoneri babiri, Padiri Van Der Burgt na Padiri Van Der Wee.
Mu 1922, ubwo u Burundi bwabaga Vicariat yigenga, Paruwasi ya Mugera yahise iba icyicaro cy’Umwepiskopi wayo wa mbere, Musenyeri Julien Louis Gorju, bityo ihinduka katedrale ya mbere mu Burundi.
Mugera hahoze hitwa ‘Mu mana za Mugera’ ni yo yibarutse Abasaseredoti ba mbere b’Abarundi, Padiri Patrice Ntidendereza na Emile Ngendagende, bahawe ubupadiri mu 1925.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

