Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yaganirije abasirikare, abapolisi ndetse n’abacungagereza barenga 6000 barangije imyitozo bakoreraga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro kiri mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byasobanuye ko iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa 25 Kanama 2025 ubwo aba bakozi b’inzego eshatu z’umutekano barangizaga imyitozo ya gisirikare.
Bigaragara ko ubwo Perezida Kagame yaganirizaga aba bakozi barimo abofisiye, yari yambaye impuzankano y’ingabo z’u Rwanda (RDF).
Abofisiye batorezwaga muri iki kigo, beretse Perezida Kagame amasomo bakuye muri iyi myitozo, arimo ajyanye n’uburyo bwo kuyobora urugamba.



What do you feel about this post?
0%
Like
0%
Love
0%
Happy
0%
Haha
0%
Sad
0%

