Umusore wo mu Karere ka Nyagatare, wavugaga ko ari umumotari, yatawe muri yombi azira gutangaza amakuru y’ibihuha.
Uyu musore yanditse ku rubuga rwa X ko mu Karere ka Nyagatare hari ibikorwa byo kwica abamotari by’umwihariko mu Murenge wa Rukomo.
Ati “ Abamotari bari gutegerwa mu muhanda bakamburwa moto bakamwica, ibi bintu bimaze kuba ku bantu benshi na leta irabizi, abayobozi b’Akarere ka Nyagatare barabizi ariko nta kintu babikoraho. Kwicwa kw’abantu bakakwa moto, ababikoze bagahungira muri Uganda umuryango ukagushyingura.’’
Yakomeje avuga ko abamotari b’i Nyagatare bababaye, ko ku muhanda uva ku Kabasazi ukagera i Rukomo hicirwa abantu. Yavuze ko mu minsi itatu ishize i Nyagatare mu Mujyi hishwe umuntu bamwambura moto ndetse banamukuramo amaso.
Uyu musore yavuze ko kanyanga no kwicwa kw’abantu muri Nyagatare leta idashaka kubyitaho.
Polisi y’u Rwanda yahise inyomoza uyu musore ivuga ko amakuru yatangaje ari ibihuha kandi ko yamaze gutabwa muri yombi.
Iti “Turamenyesha ko aya makuru atari ukuri. Uwabigizemo uruhare akurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 39 y’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga. Tuributsa buri wese kwirinda gutangaza no gukwirakwiza ibihuha kuko bihanwa n’amategeko.’
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

