Connect with us

NEWS

Ngororero: Umugabo akurikiranyweho gutwikira umwana we

Published

on

Karinda Viateur w’Imyaka 35 y’amavuko wo mu Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero arakekwa gutwikira umwana we mu nzu ahita apfa.

Byabereye mu Mudugudu wa Gasovu, Akagari ka Mubuga.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhororo buvuga ko Karinda Viateur ukekwaho gutwikira Umwana we munzu witwaga Iremukwishaka Viateur w’Imyaka 2 y’amavuko bamusanze ajunjamye bagakeka ko afite ikibazo cy’uburwayi.

Gitifu w’Umurenge wa Muhororo, Barekayo Jean Marie Vianney avuga ko Inzego z’ubugenzacyaha zatangiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uyu mwana.

Ati “Karinda Se w’umwana nawe yajyanywe kwa Muganga gusuzumwa kuko asa n’umuntu ufite uburwayi.”

Barekayo avuga ko gutwikira umwana mu nzu byabaye Nyina umubyara adahari kuko yari yazindutse asigira umugabo uyu mwana.

Avuga ko bategereje ibiva mu iperereza rya RIB ndetse n’ibipimo abaganga baza kugaragaza.

Umurambo wa Iremukwishaka Viateur wajyanywe mu Bitaro bya Muhororo gukorerwa isuzumwa, mu gihe Karinda Viateur yatangiye gukurikiranwa n’abaganga kugira ngo bamenye niba koko gutwikira Umwana we mu nzu byatewe n’uburwayi afite.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *