Murangwa yagaragaje uburyo abakiri bato bafashwa kuzirikana amateka ya Jenoside.

NEWS

Murangwa Eugène washinze Umuryango Ishami Foundation, yavuze ko mu Bwongereza bakoze gahunda bise “Play to Remember”, yo kwibuka bakoresheje imikino binyuze mu mupira w’amaguru n’ibiganiro, ndetse abakiri bato bayitabiriye bagaragaje ko byabashije gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabigarutseho mu kiganiro yatangiye mu Nama Mpuzamahanga ku Kurwanya Jenoside yabereye muri Intare Conference Arena kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Mata 2026.

Murangwa yavuze ko muri Ishami Foundation basanze kurinda ijwi ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bisaba ibirenze kwibuka.

Ati “Bisaba ko habaho uburyo bw’imikorere n’imikoranire, bisaba umutima. Mu Bwongereza twashyizeho uburyo bwo gukora, tukajyana abarokotse mu mashuri kugira ngo ubuhamya bwabo bwumvikane kandi bwumvwe n’abakiri bato.”

Yakomeje avuga ko ubwo buryo butuma urwo rubyiruko ruganira n’abarokotse rukumva itandukaniro ry’amateka nyayo n’ibyo ruba rusoma mu bitabo cyangwa ibyo rwumva ahandi.

Ati “Twaragerageje turabikora, tumara imyaka tubikora, mu gushyiraho ahantu abarokotse babasha kuganirira n’abandi bakababwira ubuhamya, tubaha ibikenewe birimo uburyo bajya bubaka uburyo batangamo ubuhamya bwabo kuko gutanga ubwo buhamya ntibijya byoroha.”

Murangwa yavuze kandi ko bagiranye ubufatanye n’imiryango itandukanye yo mu Bwongereza, irimo n’amashuri yaho, aho urubyiruko rwaho rwaremye urugaga rufasha urungano guhurira hamwe bagakorana ku buryo amashuri arenga 100 yabashije kumva ubuhamya bw’abarokotse binyuze muri icyo gikorwa bashyizeho.

Ati “Ibyo byose twakoze, navuga ko abantu barenga ibihumbi 50 barimo urubyiruko, babashije kumva ubuhamya bw’abarokotse babaga bagiye mu ishuri iri n’iri abo bana bigamo. Hari n’ababashije gusoma ibyo twagiye twandika binyuze muri ubwo bufatanye.”

Yongeyeho ati “Mu gukora ibyo byose, ntabwo ari ukurinda ubuhamya gusa, ahubwo harimo no gufasha ababutanga kuko ayo majwi y’ababibayemo ni ingenzi cyane mu gusigasira uko kuri.”

Abajijwe icyakorwa hano mu Rwanda ngo abakiri bato bakomeze kuzirikana ibyabaye, Murangwa yatanze urugero rw’uburyo binyuze mu Ishami Foundation, bateguye amarushanwa y’umupira w’amaguru binyuze muri siporo n’ibiganiro, muri gahunda bise “Play to Remember”, kandi abana bayitabiriye bikabafasha cyane.

Ati “Mu Muryango Ishami, twigisha ubudaheranwa duciye muri siporo. Siporo turayemera cyane, tuzi ko ifite imbaraga. Tubona ko na yo itanga umusanzu mu kwigisha abakiri bato no kwigisha abantu muri rusange gusobanukirwa aya mateka yacu aremereye.”

Yongeyeho ati “Dusanga abakiri bato banyuze muri iyi gahunda berekana ko byabafashije gusobanukirwa neza aya mateka. Amateka ntabwo ari uguheranwa, ahubwo ni ukwigisha abakiri bato kubasha gutera intambwe mu kuri no kumenya icyo bashaka mu buzima.”

Tariki ya 15 Werurwe 2018, Murangwa wakiniye Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ na Rayon Sports, yahawe umudali w’ishimwe n’Umwamikazi Elizabeth II kubera ibikorwa bijyanye no kumenyekanisha no kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bwongereza.

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *