Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye ruherereye mu Karere ka Muhanga rwaburanishije mu muhezo urubanza ruregwamo umwunganizi mu mategeko (Avoka) ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwangavu.
Ni urubanza rwari rugamije kureba niba uyu mugabo yarekurwa by’agateganyo cyangwa niba yakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje. Iri buranisha ryabaye mu muhezo, abantu bari baje kurukurikirana bicazwa mu cyumba cy’iburanisha ariko nyuma baza gusohorwa.
Uru rubanza rwagombaga gutangira mbere ya saa sita, ariko bamwe mu bunganira uregwa batari bahari, bituma rwimurirwa saa munani n’igice z’amanywa (14h30).
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo busobanura ibyo bushinja uregwa. Bavuze ko hashingiwe ku ngingo ya 26 y’itegeko rirengera abana, urubanza rugomba kubera mu muhezo kugira ngo harindwe ubuzima bwite bw’umwana bikomokaho.
Mu gihe abunganira uregwa bavugaga ko iryo tegeko ryakurikizwa mu gihe urubanza rugiye kuburanishwa mu mizi (rurangiye), ubushinjacyaha bwagaragaje ko bitari ukuri, ko iri tegeko rigomba kubahirizwa igihe cyose uregwa cyangwa uwakorewe icyaha ari umwana, hatitawe ku cyiciro cy’iburanisha.
Urukiko rumaze kumva impande zombi, rwafashe icyemezo ko iburanisha rigomba gukomeza mu muhezo. Abunganira uregwa batari bambaye imyambaro y’akazi ndetse n’abandi bantu bari baje kureba urubanza bose basabwe gusohoka.
Amakuru avuga ko umukobwa bivugwa ko yasambanyijwe yari afite imyaka 16 icyo gihe, ubu akaba afite umwana w’imyaka ibiri. Uregwa iki cyaha we bivugwa ko afite imyaka hafi 75.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

