Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaye ikinyamakuru BBC cy’Abongereza gikomeje kwamamaza umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Tariki ya 27 Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano yo kugarura amahoro mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho, byose bigakorwa mu gihe kitarenze iminsi 90 ni zo ngingo nyamukuru zigize aya masezerano.
BBC Gahuza (ishami ry’Ikinyarwanda) yakoze inkuru ku cyo “Umutwe wa FDLR uvuga ku masezerano ya Washington ategeka ko urandurwa”, isobanura ibaruwa ifunguye Perezida w’uyu mutwe, Lt Gen Byiringiro Victor, yandikiye Perezida Donald Trump wa Amerika.
Minisitiri Nduhungirehe yasubije iki kinyamakuru ko kidakwiye gutwikira ubugizi bwa nabi bwakozwe n’uyu mutwe w’abajenosideri, kubusukura cyangwa se kuwamamaza, mu gihe umuryango mpuzamahanga ushyigikiye ko usenywa.
Yagize ati “Ntibikwiye ko iki Kigo cy’u Bwongereza Gishinzwe Itangazamakuru gikomeza gutwikira, gusukura no kwamamaza FDLR, umutwe w’abajenosideri RDC, u Rwanda, Amerika n’umuryango mpuzamahanga muri rusange byemeye ko usenywa.”
U Rwanda rusobanura ko FDLR ari ikibazo ku mutekano warwo kuko imaze imyaka myinshi ifite umugambi wo kuruhungabanya, cyane cyane ko yanabigerageje kenshi mu majyaruguru y’uburengerazuba.
Ibitero bya FDLR birimo ibyo yagabye ku Rwanda muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022 ni byo byatumye rushyiraho ingamba z’ubwirinzi ku mupaka, mu rwego rwo gukumira ibyashoboraga gukurikiraho.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

