Leta irateganya miliyari 11 Frw mu kubahiriza uburigangire; dore uko azakoreshwa

NEWS

U Rwanda ruri mu bihugu byashyize imbaraga ryo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu kwimakaza iterambere ry’igihugu ritagira uwo ruheza.

Mu 1995, u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano agamije guteza imbere uburenganzira bw’abagore yasinyiwe i Beijing mu Bushinwa, kuva ubwo kugeza uyu munsi umugore ni inkinga ya mwamba mu iterambere ryarwo.

Raporo y’Urwego rushinzwe kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO) y’imyaka itanu kugeza mu 2022 igaragaza ko hari byinshi byagezweho muri uru rwego nubwo hakiri birantega.

Mu byagezweho harimo gutanga amakuru y’ibyakozwe ku bijyanye n’ingengo y’imari mu kwita ku iyubahiriza ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ku nzego za leta zishinzwe imari n’umunsi ujyanye no kwita ku buringanire n’ubwuzuzanye uzwi nka ‘Gender Accountability Day (GAD), ku rwego rw’akarere.

Ni umunsi wifashishwa mu kwishimira ibyagezweho mu kubahiriza iri hame, kugaragaza ibihato bikiribangamiye n’uburyo bwo kurwanya izi mbogamizi.

Hashyizweho na gahunda yo gutanga icyemezo cy’ubuziranenge cyiswe ‘RS 560:2023 Gender Equality Seal’ gihabwa ibigo byashyizeho ingamba, serivisi, imikorere cyangwa ibicuruzwa byubahiriza ihame ry’uburinganire, aho mu minsi ishize ibigo 25 byagihawe.

Mu byagezweho harimo guteza imbere uburyo bw’imikorere haba ku bagabo n’abagore, kugabanya ibyuho biri mu guhemba hagati y’abagabo n’abagore, kongera umubare w’abagore bari mu mirimo cyane cyane mu yahoze yitirirwa abagabo n’ibindi.

Mu guteza imbere umuryango, harimo guteza imbere ibyumba byo konkerezamo no kwita ku bana ku kazi ndetse ibigo bya leta n’iby’abikorera bivugurura ibijyanye n’ikiruhuko cy’umubyeyi n’ibimugenerwa mu kwimakaza uburinganire hashingiwe ku miterere ya buri muntu.

Ibigo byagaragaje ubudasa

Kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byimakajwe mu bigo bitandukanye. Nk’ubu nka Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yashyizeho uburyo bwo gukorera mu rugo mu gihe cy’amezi atatu ku bagore bari konsa byiyongera ku gihe cyagenwe na leta n’iminsi ine y’umugabo ufite umugore wabyaye.

Abagore bakora mu myanya y’ubuyobozi muri BNR ni 50%

Abagore bari mu myanya y’ubuyobozi ya BNR bavuye kuri 20% bagera kuri 50% mu nzego zose z’iyi banki harimo no mu ya tekiniki.

Ikigo cya Inkomoko cyo gitanga amezi atandatu y’ikiruhuko ku mugore wabyaye n’andi abiri ku mugabo ufite umugore wabyaye.

U Rwanda rwishimira kandi ko ibigo bitandukanye bikataje mu gufasha abagore kwinjira mu myanya y’ubuyobozi no mu y’ikoranabunaga na tekiniki.

Urugero rwa hafi ni nk’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (Rwanda Energy Group:REG) cyagabanyije ibisabwa ngo abantu binjire mu myanya yo hejuru mu buyobozi kibivana ku myaka 15 kiyigira 10 mu gushishikariza abari n’abategarugori kwitabira.

Byatumye abagore bari mu myanya ikomeye y’iki kigo bagera kuri 40% ubu mu gihe mu 2019 nta n’umwe cyagiraga. Ikigo cya REG gishinzwe guteza imbere Ingufu (EDCL), gifite abayobozi bakuru bane bakuriye inzego zitandukanye.

Ibyo bijyana no gushyiraho uburyo bufasha abagore gukora akazi muri iki kigo, nk’icyumba cyo konkerezamo, gukorera mu rugo, irerero n’ibindi. Abagore bakora mu nshingano zijyanye na tekiniki bageze kuri 32%, bingana n’inyongera ya 5%.

Uretse REG, CIMERWA na yo yageze ku ntambwe ishimishije aho yafashije abagore bari mu bucuruzi bwa sima, abacuruzaga kimwe cya kabiri cy’ikamyo ya sima buri kwezi bagera ku makamyo 30 kuri buri muntu ku kwezi.

Uretse kuba mu nzego z’ubuyobozi zose abagore bagomba kuba ari 30%, ku rwego rw’igihugu hari aho banarenze. Nk’ubu mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda abadepite bihariye 63.75% by’abagore mu gihe muri Sena ho abagore ari 53,8%.

Hahanzwe kandi uburyo bw’ikoranabuhanga buzwi nka ‘Gender Management Information System’ bufasha mu gukusanya amakuru no kuyashyira ku murongo, kugaragaza ibihamya by’ibyakozwe n’uburyo bwo kubaza inshingano ababarizwa mu bigo runaka.

Mu byagezweho harimo kubona ingengo y’imari yo kwifashisha mu bigo byakira abahohotewe bizwi nka ‘Isange One Stop Centers :IOSC’, uburyo buvuguruye bwo gutanga amakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bigo by’ubuvuzi, kugena IOSC mu bitaro bishya, kwishingira abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi.

GMO kandi yishimira uburyo bwo kunganira ababyaye bakiri bato mu buryo butandukanye, nko guhabwa ubutabera, ubuvuzi, ubujyanama mu mitekerereze, gusubizwa mu ishuri no kugena ingengo y’imari ihoraho yo kubafasha ubwabo n’abana babo.

Abagore bihariye 63,75% by’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Miliyari 11 Frw zigiye gushorwa…

GMO iteganya kuzakoresha arenga miliyari 11,5 Frw muri gahunda y’imyaka itanu kugeza mu 2029, igamije kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye mu nzego zose zaba iz’abikorera, iza leta na sosiyete sivile.

Ingengo y’imari izakoreshwa mu mishinga itandukanye irimo nka miliyoni 150 Frw azakoreshwa mu bijyanye no gushyira ingufu mu kugenzura iyuharirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu mategeko, igenamigambi n’imishinga y’igihugu no muri gahunda y’imirimo nko ku bantu badafite akazi ariko batari guhabwa amasomo cyangwa andi mahugurwa.

Hari miliyoni 100 Frw zizakoreshwa mu kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu mishinga ijyanye no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe harebwa ko gahunda nta we ziheza, n’andi miliyoni 100 Frw yo kugenzura niba uturere n’imirenge byuhahiriza iri hame mu igenamigami yaryo.

GMO iteganya gukoresha miliyoni 300 Frw mu kwimakaza uburinganire binyuze muri gahunda izwi nka Gender Responsive Budgeting, hanarebwa niba koko bijyana na gahunda y’Imihigo.

Miliyoni 400 Frw zizakoreshwa mu buvugizi no kugenzura niba uburinganire bwarimakajwe mu igenamigambi rikorwa no gukora ubugenzuzi ku bijyanye n’uburinganire mu bigo bya leta, iby’abikorera, imiryango ishingiye ku myemerere na sosiyete sivile.

Hazakoreshwa miliyoni 500 Frw mu bikorwa byo kubaka no gutangiza gahunda zo kwimakaza ubwuzuzanye mu bigo bya leta n’iby’abikore, hakoreshwe miliyoni 200 Frw mu kugenzura niba ibi bigo byarahawe byahawe icyemezo cy’ubuziranenge cyiswe ‘RS 560:2023 Gender Equality Seal’. R

Raporo ya GMO igaragaza kandi ko ibi biro bizakoresha miliyoni 500 Frw mu gushimangira umunsi wahariwe uburinganire mu bigo bya leta iby’abikorera sosiyete sivile n’indi miryango.

Mu gushyira imbaraga mu bijyanye no kubahiriza uburinganire ku rwego rw’umuryango, GMO igaragaza ko hazakenerwa miliyoni 200 Frw zo kugenzura niba inzego za leta ziteza imbere uburinganire binyuze muri wa munsi wabuhariwe, uburyo bw’ikoranabuhanga bugaragaza intambwe yatewe, Imihigo n’ibindi.

Kwagura imidugudu yimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (Gender-Responsive Villages) mu turere twose no kugenzura uko ikora, no kugenzura uburyo bwo guteza imbere umuryango bwashyizweho nka gahunda ya Inshuti z’Umuryango (IZU), abajyanama b’ubuzima n’ubundi bizatwara miliyoni 300 Frw.

Inshuti z’Umuryango zabaye umusingi mu kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye

Imirimo idahemberwa no guhoza ku nkeke hagamijwe imibonano mpuzabitsina mu kazi, mu bizitabwaho

Ingengo y’imari ya GMO yagenewemo ko hazakorwa ubuvugizi bwo gushyiraho uburyo bwo guhangana n’ibibazo by’imirimo itinjiza mu miryango.

Ni ikibazo gikomeye kuko Ikigo gikora ubushakashatsi kuri politiki za Leta, IPAR Rwanda, giherutse kumurika ubwakozwe ku bijyanye n’iyi mirimo, bugaragaza ko ko abagore ari bo bakora amasaha menshi ugereranyije n’abagabo, aho mu cyumweru abagore bakora nibura amasaha 75.6 mu gihe abagabo ari 68.4.

Bwagaragaje ko abagore muri rusange bakoresha nibura 35% by’amasaha yo gukora, bakora imirimo itinjiza amafaranga, mu gihe abagabo bakoresha nibura 15%.

Gushyiraho uburyo bwo guhangana n’iki kibazo no kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo gishishikariza abahungu n’abagabo kwita ku bari n’abategerugori bizatwara miliyoni 300 Frw.

Kugenzura ibijyanye n’uko u Rwanda rwubahiriza ibijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye ku rwego rw’Akarere na mpuzamahanga bizatwara miliyoni 490 Frw.

Miliyoni 600 Frw zizakoreshwa mu kugenzura uburyo abafatanyabikorwa barwanya ibyaha byo gusambanya abana, gucuruza abantu n’ubundi buryo bwihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Bizajyana no kuvuganira kugenzura ishyirwa mu bikorwa mu mu kurwanya ibyo guhoza ku nkeke hagamijwe imibonano mpuzabitsina bibera mu kazi kaba aka leta, ako mu nzego z’abikorera, sosiyete sivile n’imiryango ishingiye ku myemerere.

Gutegura igenamigambi n’ingamba zafasha sosiyete sivile n’imiryango ishingiye ku myemerere guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gutsina, bizatwara miliyoni 200 Frw.

Ni mu gihe miliyoni miliyari 1,4 Frw yagenewe kugenzura ko ingamba zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina zubahirizwa ku nzego zose no kugenzura iyubahirizwa ry’ingamba zo kurwanya abana baterwa inda. Gushyiraho uburyo bwo kwita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bizatwara miliyoni 330 Frw.

Imishinga yo kugira GMO igicumbi cy’ubushakashatsi n’ubumenyi mu bijyanye no kubahiriza ihame ry’uburinganire mu Rwanda izatwara miliyoni 1001 Frw.

U Rwanda rwashyize imbaraga mu bikorwa byo kwita ku bagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *