Kigali: Hafashwe 11 biba inka i Kigali bakajya kuzigurisha i Rwamagana

NEWS

Polisi y’u Rwanda (RNP) yatangaje ko ku bufatanye n’abaturage batanze amakuru, imaze guta muri yombi abantu 11 bakekwaho uruhare mu bujura bw’inka.

Itangaje ibi nyuma y’uko abaturage bo mu Karere ka Gasabo mu mirenge ya Gikomero, Ndera, Rusororo,na Rutunga bagaragaje ikibazo cy’ababiba inka zimwe zikabagwa izindi zikagaruzwa zitarabagwa.

RNP ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze n’abaturage bahise bakurikirana iki kibazo kugira ngo ababigiramo uruhare bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Guhera mu Ukwakira 2025 hamaze gufatwa 11 bakekwaho ubujura bw’inka. Bagize uruhare mu kwiba inka esheshatu.

Izi nka zibwaga cyane cyane mu Murenge wa Gikomero mu tugari twa Minini, Gicaca na Kibara, abajura bakajya kuzigurisha mu isoko ryazo riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko inka enye zibwe zagarujwe zitarabagwa, mu gihe izindi ebyiri basanze zabazwe.

CIP Gahonzire yavuze ko ari ubujura bugirwamo uruhare n’abantu benshi. Ku ikubitiro habanza abitwa abatenezi (abaranga b’inka) bagenda bareba aho inka ziherereye nyuma bakaharangira abajura.

Iyo inka imaze gusohorwa mu kiraro hari igihe bayibagira cyangwa bakayijyana mu isoko bakayigurisha, iyo bamaze kuyibaga hari abashinzwe gutwara inyama bakajya kuzigurisha.

Ikindi cyagaragaye ni uko aba bajura bataba mu murenge umwe ahubwo usanga bazenguruka iyi mirenge yose ku buryo biba muri Gikomero bagahungira i Rutunga abandi bakajya mu turere twa Gicumbi, Rwamagana cyangwa aka Rulindo.

CIP Gahonzire yashimiye abaturage batanze amakuru aba bajura bagafatwa ariko akanabashishikariza abaturage gukomeza kuyatanga ngo n’abandi bafatwe.

Yasabye abaturage kwitondera abantu baza mu ngo babaririza inka zigurishwa kuko hari ubwo usanga baba ari abajura baje gushaka aho inka ziherereye no kumenya amakuru ajyanye na ba nyirazo, n’ibindi byabafasha mu bujura bwabo.

RNP yanaburiye abishora mu bikorwa by’ubujura cyane cyane ubw’amatungo kubireka kuko inzego z’umutekano ndetse n’abaturage babahagurukiye.

 

 

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry