Kigali: Abantu 22 bafatiwe mu kabyiniro kabamo inkumi zambaye ubusa buri buri

NEWS

Mu ijoro ryo ku wa 17-18 Kanama 2024, inzego zishinzwe umutekano zataye muri yombi abantu 22 bari basohokeye mu kabyiniro kabamo inkumi zambaye ubusa buri buri mu Karere ka Gasabo.

Ni akabyiniro ubusanzwe gakora gafunze ndetse gacungiwe umutekano n’abasore b’ibigango mu kwirinda ko hari uwahinjira atari umukiliya.

Aka kabyiniro kafatiwemo abantu 22 barimo na nyirako, abahakoraga n’uwari ukuriye itsinda ry’ababyinnyi babyinaga bambaye ubusa buri buri.

Amakuru dukesha igihe ni uko atari ubwa mbere nyiri aka kabyiniro yari akoze ubucuruzi nk’ubu kuko mu 2023 yafungiwe akandi nk’aka mu Gatsata.

Kugeza ubu amakuru ahari ahamya ko abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB mu gihe rugikomeje iperereza.

Iyi foto yafatiwe muri ako kabyiniro

What do you feel about this post?

0%
like

Like

0%
love

Love

0%
happy

Happy

0%
haha

Haha

0%
sad

Sad

0%
angry

Angry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *