Connect with us

Life

Kamonyi: Ambulance yari itwaye indembe yaheze yaheze mu muvu

Published

on

Ambulance y’Ibitaro bya Remera-Rukoma mu Karere ka Kamonyi, yari igiye kuzana abarwayi babiri mu Kigo Nderabuzima cya Kabuga giherereye mu murenge wa Ngamba  yaheze mu mazi hitabazwa Breakdown.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Remera-Rukoma buvuga ko bwohereje imbangukiragutabara mu Kigo Nderabuzima gufata abarwayi babiri barimo umubyeyi n’umwana we bari bamerewe nabi, igarutse ivuye kubafata ihura n’inkangu yatewe n’imvura imaze iminsi imanura umukingo n’amazi menshi imodoka iheramo.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Remera-Rukoma, Dr Jaribu Théogene yabwiye abanyamakuru ko iyi mbangukiragutabara yamaze amasaha 9 mu mazi kuko bageze ubwo biyambaza Breakdown ivuye i Kigali.

Ati “Twabanje gukuramo abarwayi babiri duhamagaza indi ibajyana mu Bitaro bya Remera Rukoma kubera ko bari bamerewe nabi.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Remera-Rukoma yavuze ko imodoka yaheze mu saa saba z’ijoro ikaba ivuyemo saa tatu za mu gitondo.

Dr Jaribu avuga ko imihanda igana hirya no hino mu bigo Nderabuzima bakoreramo yangijwe n’imvura kugera ku barwayi bikaba bigorana.

Avuga ko amazi yinjiye muri moteri y’imbangukiragutabara bakaba bagiye kuyijyana mu igaraji kugira ngo ikorwe.

Umuhanda n’Ikigo Nderabuzima cya Kabuga imodoka yacagamo biherereye mu Murenge wa Ngamba

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *