Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, yatangaje ko iyo mu Rwanda hataba imodoka z’amashanyarazi, ibiciro by’ingendo byari kuzamukaho 120%.
Icyakora yatangaje ko ibiciro by’ingendo ku modoka z’amashanyarazi na byo byiyongereye kuko mu Rwanda nta bigo bikoresha imodoka zikoresha amashanyarazi zonyine bihari.
Yabigarutseho kuri uyu wa 5 Mata 2026, mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru.
Ni nyuma y’impinduka u Rwanda rwakoze mu biciro aho mu Mujyi wa Kigali, umugenzi azajya yishyura 59,28 Frw kuri kilometero mu gihe mu ntara, ari 41,58 Frw.
Amb Uwihanganye yagaragaje ko ibiciro by’ingendo ku modoka rusange hatabayeho kugena iz’amashanyarazi cyangwa izikoreshwa na mazutu kuko zikiri nke mu gihugu.
Ati “Kiriya giciro ni igiciro cyo kutarenza. Ni ukuvuga ko abari muri uwo mwuga bashobora no kugabanya. Ntabwo turagira imodoka z’amashanyarazi gusa, ibyinshi biba bivanga. Bafite imodoka z’amashanyarazi 100% ariko bikagira n’izindi za mazutu kandi iyo tureba tureba ibibagendaho muri rusange.”
Yakomeje asobanura ko imodoka z’amashanyarazi zafashije mu kutazamura cyane ibiciro by’ingendo kuko byagombaga kugera ku kigero cya 120%.
Ati “Ubukanishi, abakozi babo, ibyuma by’imodoka bisimbura ibyangiritse, kandi mu by’ukuri n’abafite imodoka z’amashanyarazi bibajyaho. Imodoka z’amashanyarazi zaradufashije cyane ubu twagombye kuba twarazamuye ku kigero cya 120% ubu hazamutseho 35%.”
Yagaragaje ko Leta itivanga mu mikorere y’inzego z’abikorera ariko ko ishyiraho politiki zigamije kubafasha kunoza neza imikorere yabo.
Ati “Niba tugiye guteza imbere imodoka z’amashanyarazi dushyiraho n’ibintu byorohere umuntu gukoresha imodoka z’amashanyarazi. Niba uri kigo gitwara abantu ukaba ufite 50% by’imodoka z’amashanyarazi bigiye kukorohera ariko niba ugikoresha imodoka za mazutu gusa, iki giciro cyazamutse ntabwo kiza kukorohera.”
Yasabye abashoramari kurushaho kwitabira gukoresha imodoka y’amashanyarazi kuko zibafasha guhangana n’izamuka rya hato na hato ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu Rwanda byaratumbagiye bwa mbere mu mateka aho Lisansi na Mazutu byarenze 2000 Frw, kimwe kikagera kuri 2.303 Frw ikindi aba 2.205 Frw.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

