Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Seyed Abbas Araghchi yatangaje ko nyuma y’uko hemejwe agahenge ku ntambara iri kubera muri Liban, ubu ubwato bunyura mu muhora wa Hormuz bushobora gutambuka mu gihe cyose aka gahenge kazamara
Ubutumwa Seyed Abbas Araghchi yashyize ku mbuga nkoranyambaga buvuga ko nyuma y’aho Israel yemeye guhagarika intambara muri Liban, “inzira ifunguye ku bwato bw’ubucuruzi bunyura mu muhora wa Hormuz mu gihe cyose cy’agahenge, ku nzira zemejwe n’Urwego rushinzwe ibyambu n’inzira zo mu mazi rwa Repubulika ya Iran”.
Imirwano hagati ya Israel n’umutwe wa Hezbollah wo muri Liban ushyigikiwe na Iran yatangiye ku wa 2 Werurwe, kuko uyu mutwe wari ushyigikiye leta ya Tehran. Ni intambara bivugwa ko imaze kugwamo abantu barenga 2.100 mu gihe abandi ibihumbi bakomeretse.
Iran yari yatangaje ko kugira ngo yemere agahenge k’ibyumweru bibiri kasabwe na Amerika, ari uko n’imirwano muri Liban yahagarara.
Israel na Liban byemeje ko agahenge kagomba gutangira ku wa 16 Mata kakamara iminsi 10. Byakozwe nk’igikorwa cyo kugaragaza ubushake ku ruhande rwa Israel kugira ngo hagerwe ku mutekano urambye n’amasezerano y’amahoro.
Nubwo agahenge kemejwe, Israel yavuze ko kazahagarara mu gihe cyose hari ikintu gishobora guhungabanya umutekano wayo.
Aka gahenge kahise gatuma Iran yemera gufungura uyu muhora wa Hormuz nibura mu gihe cy’iminsi 10. Ni umuhora unyuraho 20% by’ibikomoka kuri peteroli byo ku Isi hose. Ibihugu bikomeye nk’u Buyapani, u Bushinwa, Koreya y’Epfo n’u Buhinde byiringira uyu muhora mu bikorwa byawo.
What do you feel about this post?
Like
Love
Happy
Haha
Sad

