Connect with us

Sports

Ingabo za Tanzania zasubiriye iz’u Rwanda mu mukino w’ishiraniro

Published

on

Kuri uyu wa Kane, tariki 25 Mata 2024, Ikipe y’umupira w’amaguru ya Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yakinnye umukino wa gicuti na Brigade ya 202 y’Ingabo za Tanzania (TPDF).

Uyu mukino wo kwishyura wabereye mu Karere ka Bukoba, ho mu Ntara ya Kagera. Uwa mbere wabereye mu Karere ka Ngoma mu Rwanda tariki 25 Ugushyingo umwaka ushize, aho iminota 90 isanzwe yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2 maze hakitabazwa za penaliti, bikarangira Ingabo za Tanzania zinjije 5 kuri 4 za Diviziyo ya 5 muri RDF.

Mbere y’uko umukino utangira hafashwe umunota umwe wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umukino w’uyu munsi warangiye Ingabo za Brigade ya 202 ya Tanzania zitsinze Diviziyo ya 5 ya RDF igitego kimwe ku busa, cyatsinzwe ku munota wa 57 na Pte George Eliun.

Umuyobozi w’Akarere ka Bukoba, Erasto Yohana Sima yabwiye abakinnyi n’abakurikiye uyu mukino ko ikigamijwe ari ubucuti nk’uko babirebera ku rugero rw’Abakuru b’Ibihugu byombi, Perezida Samia Suluhu Hassan na Perezida Paul Kagame.

Mu bandi bakurikiye uyu mukino hari kandi Umuyobozi wa Brigade ya 202, Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa ndetse n’Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 ya RDF, Col Justus Majyambere.

Nyuma y’umukino, ubuyobozi bw’Akarere ka Bukoba bwakiriye ku meza abakinnyi mu rwego rwo kurushaho gusabana no kwagura umubano uranga Ingabo z’Ibihugu byombi bihiriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *